Abari babirimo bose, bazagaragara – Gen Muhoozi Kainerugaba abwira Kayumba Nyamwasa na RNC irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.

Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kwandika! Uyu musirikare w’imyaka 47 usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanire ku butaka mu Gisirikare cya Uganda, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, ubutumwa buburira RNC ya Kayumba Nyamwasa ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuva Gen Muhoozi yaza mu Rwanda muri Mutarama, nta minsi ibiri yashira atavuze ko igihugu cye gifitanye amateka akomeye narwo bityo ko nta muntu ukwiriye kwitambika hagati ngo ashake kuruhungabanyiriza umutekano.

Ikibazwa na benshi ni ukumenya niba ubutumwa bwandikwa kuri Twitter ye ariwe ku giti cye ubwandika cyangwa se ari abandi bantu babwandika kuko buba buri mu mujyo utamenyerewe ku basirikare cyangwa se abayobozi bakuru.

Mu butumwa Muhoozi yanditse kuri Twitter ye ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu, yagarutse ku bikorwa bya RNC muri Uganda, avuga ko byateje intambara itari ngombwa hagati yarwo n’u Rwanda.

Yavuze ko atazi icyo Kayumba Nyamwasa uyobora uyu mutwe w’iterabwoba yapfuye n’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda, gusa ko bidakwiriye gutuma akoresha Uganda muri byo.

Ati: “Gen Kayumba na RNC, ntabwo nzi ikibazo ufitanye na FPR na RDF ariko ndakuburira, ntugerageze gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe”.

Yakomeje agira ati: “Ibi ntabwo ari ibitekerezo bijyanye na politiki. Ntabwo nshishikajwe na politiki. Ibikorwa bitemewe n’ibyaha bya RNC muri Uganda, mu gihe cyashize byatugejeje ku ntambara y’ubucucu. Abari babirimo bose, bazagaragara”.

Mu bibazo bitatu byari bibangamiye u Rwanda mu mubano warwo na Uganda, harimo kuba iki gihugu cyo mu Majyaruguru yarwo gihohotera Abanyarwanda, kikanashyigikira imitwe igamije kuruhunganya ndetse kikanabangamira inyungu zarwo mu bucuruzi.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko urugendo rwa Gen Muhoozi rwatanze isura nshya mu mubano w’u Rwanda na Uganda ndetse ko nyuma yo gufungurwa k’umupaka, ubu n’ibindi bibazo byari bibangamiye u Rwanda biri gukemuka.

Ati: “Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza”.

Nubwo ntawe uzi neza ko ari Muhoozi ku giti cye wanditse ubutumwa bwo kuri uyu wa Gatandatu, ariko uko byagenda kose ibyandikwa mu mazina ye aba abizi.

Kuvuga mu buryo budaca ku ruhande kwe muri iyi minsi, kwibutsa benshi uburyo Trump na we mbere y’uko akumirwa kuri uru rubuga atasibaga kuvuga icyo atekereza, akari ku mutima we kose kagasesekara mu nyandiko.

RNC imaze igihe yaragize Uganda akarima kayo ku buryo ari ho ikorera icengezamatwara ryayo rigamije gushaka abayoboke bajya mu mutwe wayo mu myitozo muri RDC ngo bazatere u Rwanda.

Ni na yo yari inyuma y’ibikorwa bimaze imyaka ine byo gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda, cyane ko yatungiraga agatoki Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare, CMI.

Nta muyobozi n’umwe muri Uganda utazi imigambi mibisha ya RNC ku Rwanda dore ko na Perezida Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda amumenyesha ko yagiranye ibiganiro n’umutwe wa RNC.

Muri iyo baruwa yagiye hanze ku wa 19 Werurwe 2019, Museveni yemeye ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni.

Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire intumbero ze zo kurwanya u Rwanda anasaba ubufasha Uganda.

Imikoranire ya Uganda n’abashaka gutera u Rwanda yanagaragarijwe mu rubanza rwa Rtd Major Habib Mudathiru wari mu barwanyi b’ihuriro P5 rigizwe n’amashyaka atemewe mu Rwanda nka RNC, FDU Inkingi, PDP Imanzi, PS Imberakuri na Amahoro People’s Congress.

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *