Aho yaciye: Zaba Missedcall na Nkusi Lynda biyunze nyuma y’amezi umunani bashwanye

Zaba Missedcall na Nkusi Lynda bazwi muri sinema y’u Rwanda, bamaze kwiyunga nyuma y’amezi agera ku munani batandukanye mu buryo bw’urukundo, ahanakomotse igitekerezo cya filime yabo nshya bise ‘Aho yaciye’. 

Aba bakinnyi ba sinema baherutse kwemeza ko biyunze, bikaba byaranabyaye filime nshya y’uruhererekane bitegura gusohora mu minsi iri imbere bise ‘aho yaciye’. 

Mu kiganiro banyujije ku rubuga rwabo rwa YouTube, aba bombi bahishuye ko biyunze nyuma y’igihe cy’amezi umunani bafashe icyemezo cyo gutandukana. 

Zaba Missedcall yahishuye ko ikintu cyari cyabatandukanyije ari amashusho bagiye bifata bagashyira ku mbuga nkoranyambaga, bigateza ikibazo mu muryango wa Nkusi Lynda watangiye kutumva neza urukundo rwabo. 

Kutishimira uko bitwara mu biganiro no ku mbuga nkoranyambaga, byatumye umuryango wo kwa Nkusi Lynda urakarira Zaba Missedcall umubano wabo utangira kuzamo agatotsi utyo. 

Zaba Missedcall yahishuye ko nyuma yo gutandukana na Nkusi Lynda, yaje gukundana n’indi nkumi. 

Uyu musore avuga ko bitewe n’igitutu cy’abafana babo, yaje gufata icyemezo cyo gusaba Nkusi Lynda ko bakorana sinema mu buryo bw’ubucuruzi aho kuba urukundo ahitamo kumuhamagara ngo baganire. 

Kugeza uyu munsi biyemeje kurenga ibibazo byabayeho biyemeza gukorana, icyakora bagahamya ko uko ibihe bizagenda biza iby’urukundo abantu bazagenda babibona. 

Muri iki kiganiro Zaba Missedcall yagize ati “Mu gihe twari tumaze, ntekereza ko icyingenzi ari uko imikoranire y’ibanze yo yabayeho, nibaza ko ikintu cyashimisha abakunzi bacu ari ukutubona dukorana! Ibindi ntekereza ko bizivugira.” 

Ni ikintu Zaba ahurizaho na Nkusi Lynda nawe wagize ati “Njye nizera ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo, ibaze abantu bakozanyijeho mu mezi umunani ashize kuba uyu munsi tugiye gukorana, hari ibizaza tu.” 

Kugeza ubu Zaba Missedcall na Nkusi Lynda bari kwitegura gusohora filime nshya y’uruhererekane bise ‘Aho yaciye’ izatangira kujya hanze mu minsi iri imbere. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *