Amafoto n’amashusho Dj Brianne na Djihadi bakiriye yatumye batangira gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje rwatangiye iperereza kuri DJ Brianne na Djihad bakurikiranweho icyaha cyo gukangisha gusebanya nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry. 

Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko nubwo aba bombi bari gukurikiranwa, nta byinshi yavuga kuri iyi dosiye kuko ikiri mu iperereza, ahamya ko mu gihe rizaba ryarangiye aribwo amakuru menshi azamenyekana.  

Ati “Ni byo baritabye barabazwa ku cyaha cyo gukangisha gusebanya. Turacyari mu iperereza nta byinshi nabivugaho, dutekereze icyo iperereza rizagaragara.” 

Icyakora nubwo Dr. Murangira nta byinshi yashatse gutangaza, hari amakuru avuga ko inkomoko y’icyaha Dj Briane na Djihad bakurikiranyweho ari umugabo uba hanze y’u Rwanda wagiranye ikibazo n’umukunzi we utuye i Kigali. 

Aya makuru akomeza avuga ko nyuma uyu mugabo yahaye DJ Brianne na Djihad amafoto y’umukunzi we ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga nk’abantu bakurikirwa cyane. 

Ubwo Djihad na DJ Brianne bari bamaze kubona amafoto n’amashusho bahawe n’uriya mugabo, bifashishije imbuga nkoranyambaga, batangira guca amarenga ko biteguye kuyasangiza ababakurikira, bifashishije amwe mu mafoto ariko yo atagize icyo atwaye. 

Inkuru ikimara kugera kuri uyu mukobwa wakundanaga n’uriya mugabo uba hanze, yatangiye kubingingira kutayashyira hanze ari nako avugana n’uwari umukunzi we, icyakora anihutira gutanga ikirego muri RIB.   

Ku rundi ruhande umugabo wari wohereje aya mafoto yaje kwisubira ku cyemezo yari yafashe, asaba DJ Brianne na Djihad ko batakoresha amashusho n’amafoto yari yabahaye, nyuma nabo bamubwira ko bitakunda keretse agize icyo akora. 

Icyakora ngo Djihad na DJ Brianne baje kubwira wa mugabo wohereje arita mashusho n’amafoto ko igishoboka ari uko yabaha amafaranga nk’ikiguzi cyo kugira ngo badasakaza ya mafoto n’amashusho yabahaye, amakuru ahari agahamya ko amafaranga yambere bari bamaze kuyakira. 

Ibi bibaye nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze iminsi mu bukangurambaga bwo kwihanangiriza abakangisha abandi kubasebya bifashishije amafoto yabo y’ubwambure, rukabibutsa ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko. 

Ni ubutumwa bw’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rumaze iminsi rwakira ibirego byinshi bijyanye n’abakangisha abandi kubasebya bashyira hanze amafoto y’ubwambure bwabo mu gihe baba batemeye ibyo babategeka. 

Dr. Murangira yavuze ko icyaha cyo gukangisha gusebanya ari uburyo abantu bari gukoresha muri iyi minsi bashaka kwambura bagenzi babo amafaranga bifashishije amafoto n’amashusho y’urukozasoni bahawe nabo igihe bari abakunzi babo cyangwa amashusho bafashwe rwihishwa. 

Ati “Urubyiruko usanga arirwo ruhura cyane n’ibi byaha kuko bizerera mu ikoranabuhanga ntibite ku ngaruka zishobora kuva mugusangiza abandi ubuzima bwabo bwite.” 

Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abakorerwa iki cyaha cyo gukangishwa gukwirakwiza amafoto y’ubwambure biganjemo abagore n’abakobwa kuko ikigereranyo cyabo kigera kuri 78%. 

Ati” Ibirego byinshi twakira usanga igitsina gore aricyo cyiganje mu gukorerwa iki cyaha kuko bizera abantu mu buryo bworoshye, gusa ibi ni ibyaha bishoboka ko byakwirindwa igihe cyose abantu baretse guhererekanya amafoto y’ubwambure bwabo.” 

Umuvugizi wa RIB yibukije abakorerwa ibi byaha kujya bazirikana ko bakwiye kujya bahita babiregera, ati “Igihe bikubayeho ugomba kuzirikana ko ibyo uri gukorerwa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ufite n’uburenganzira bwo kurega uwakigukoreye inzego z’ubutabera zikamukurikirana.”  

Yakomeje agira ati: “Ntugomba gukora ibyo usabwa n’ugukangisha kugusebya akenshi usanga byiganje mu gusabwa amafaranga kuko iyo utagifite ayo kumuha birangira agushyize hanze, ugahomba ibyo watanze n’umwanya watakaje kandi wari kuba waramureze ibyo byose bigakumirwa hakiri kare.” 

Iki ni icyaha gihanwa n’Ingingo ya 129 mu mategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, aho ugihamijwe n’Urukiko wese ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 y’amafaranga y’u Rwanda. 

Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndese n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.  

RIB igaragaza ko kandi iki cyaha gikomeza gukaza umurego uko iminsi igenda yicuma nk’uko raporo zabo zibigaragaza. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *