Amaherezo y’Abanyarwanda Leta ya Habyarimana yohereje muri Gabon ni ayahe? Sobanukirwa

Imyaka 45 irashize u Rwanda rusinye amasezerano na Gabon y’ubufatanye arimo ayo kohereza Abanyarwanda muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, bakagenda nk’abakozi.

Ni umwanzuro wafashwe tariki 30 Nzeri 1976 hagati ya Perezida Juvenal Habyarimana wayoboraga u Rwanda na Omar Bongo wayoboraga Gabon, ufatirwa i Libreville.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Habyarimana yashakaga kugabanya abaturage mu gihugu, kuko yavugaga ko ubwiyongere bwabo burenze ubuso bwarwo.

Bongo we yari afite ikibazo cyo kugira igihugu kinini abaturage ari bake, by’umwihariko abafite ubumenyi bwihariye bashobora kugirira akamaro igihugu.

Byari byoroshye ku Banyarwanda bize kwisanga muri Gabon dore ko ibihugu byombi Igifaransa ari cyo cyakoreshwaga nk’ururimi rw’amasomo mu mashuri.

Ntabwo umubare w’Abanyarwanda Gabon yashakaga kwakira wigeze utangazwa ariko bashobora kuba ari bake kuko Habyarimana yakomeje gushakishiriza no muri Tanzania, Perezida Julius Nyerere akemera kwakira abanyarwanda bari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni imwe.

Abanyarwanda ba mbere batangiye koherezwa muri Gabon nyuma y’amasezerano ariko ubuzima buza kubananira.

Sheikh Abdul Karim Harerimana uri mu Nararibonye z’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ducyesha aya makuru ko kubera imiterere ya Gabon igizwe n’amashyamba, Abanyarwanda batonzwe no kuhaba.

Ati: “Urabona Gabon ni igihugu kinini, ugereranyije n’abaturage bafite ni kinini cyane. Ahanini cyari kigizwe n’amashyamba cyane kandi abantu bakabaho ubuzima bwo mu ishyamba, banywa imibirizi, imbeho ibica bituma abaturage baba bake”.

“[Abanyarwanda bagiyeyo ubuzima burabangira ndetse abenshi baragarutse. Bavugaga ko agafaranga kariyo ariko ikibazo ni ubuzima bwo mu ishyamba kandi abari babyitabiriye, abenshi ni abantu bari bari mu mijyi, babaga basanzwe babayeho neza”.

Akazi k’abo Banyarwanda, ahanini byari ugutema amashyamba dore ko afatiye runini ubukungu bwa Gabon. Bibarwa ko hagati ya 3 % na 5 % by’umusaruro mbumbe w’icyo gihugu uturuka ku mashyamba.

Sheikh Harerimana avuga ko abenshi mu Banyarwanda bagiye muri Gabon icyo gihe, ubuzima bwabagoye bakagaruka. Ngo hari abamazeyo imyaka ibiri, itatu gutyo gutyo.

Hari umwe mu Banyarwanda baba muri Gabon wabwiye kiriya gitangazamakuru ko nabo ayo mateka ya bagenzi babo bayumva ariko ko nta n’umwe bazi neza ugihari.

Urwitwazo rw’uko u Rwanda rufite abaturage benshi, nirwo ahanini Perezida Habyarimana yashingiragaho yanga ko impunzi ziri mu mahanga zitahuka.

Nimero 1439 y’ikinyamakuru Jeune Afrique yasohotse kuwa 3 Kanama 1988, umunyamakuru Marie-Roger Biloa yabajije Habyarimana impamvu amaze igihe ashaka uko yohereza hanze abaturage be.

Habyarimana yavuze ko ari uko igihugu gituwe cyane ari nayo mpamvu badashobora kwemera ko hari abandi Banyarwanda bacyinjiramo.

Yagize ati: “Mu gihe turi kuganira ngo turebe ko bamwe mu Banyarwanda bari imbere mu gihugu bajya hanze, ntabwo dushobora kubirengaho ngo tubwire abari hanze y’igihugu ngo batahe. Ibyo byaba ari ukunyuranya imvugo”.

“Twavuganye n’abaturanyi bacu. Twabanje Gabon, ariko ntabwo byakunze. Nyuma twavuganye na Congo, hanyuma na Tanzania yo turacyabiganiraho”.

Habyarimana yavuze ko nka Tanzania, basanze koherezayo Abanyarwanda bigoye kuko aho bagombaga gutuzwa, Leta yasabwaga kubanza kuhubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashuri n’ibindi.

Ati: “Twasanze muri Tanzania dusabwa gushoramo miliyari 60 Frw, ni amafaranga menshi cyane! Iyo tuza kuba dufite ayo mafaranga, ntabwo byari kuba ngombwa ko abo banyarwanda duhitamo kubohereza.Turacyashakisha ikindi gisubizo”.

Ubusanzwe mu bihugu birimo ubwiyongere bwinshi bw’abaturage, kuboneza urubyaro nicyo gishyirwa imbere. No mu Rwanda muri ibyo bihe hashinzwe ikigo cyari gishinzwe kwita ku Mibereho y’Abaturage, ONAPO.

Icyakora imirimo y’icyo kigo yazitiwe n’imyemerere dore ko hejuru ya 80 % abanyarwanda bari abayoboke ba Kiliziya Gatolika itemera kuboneza urubyaro mu buryo butari ubwa kamere.

Nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwinangiye ku kureka Abanyarwanda b’impunzi ngo batahuke, havutse umutwe wa FPR Inkotanyi, mu Ukwakira 1990 utangiza urugamba rwo kubohora igihugu kugira ngo abari barabujijwe gutaha babone uburenganzira nk’ubw’abandi baturage.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *