Pasiteri witwa Jean Pierre Mangwangasa (yambaye isengeri itukura) utuye muri Komini Kalamu mu mujyi wa Kinshasa wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, tariki ya 29 Gicurasi 2021 yateye icyuma abantu bane bo mu muryango we, babiri barapfa.
Radio Top Congo dukesha aya makuru, yatangaje ko uburakari bw’uyu pasiteri bwatumye atera icyuma aba bantu, yabutewe n’uko yari amaze gushwana n’umugore.
Meya wa Kalamu, Jean Claude Kadima yatangaje ati: “Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru. Pasiteri watonganaga, yateye icyuma umugore we wapfiriye mu bitaro ahagana saa yine z’ijoro”.
Uretse uyu mugore we, Pasiteri Mangwangasa yateye icyuma umukobwa we w’imyaka 27 y’amavuko, apfira aho ngaho.
Yateye icyuma kandi undi mukobwa we w’imyaka 24 y’amavuko, we ajyanwa mu bitaro, ubu akaba ari koroherwa, n’undi wo kwa nyirabukwe ufite imyaka 15 y’amavuko, we akaba arembeye mu bitaro.
Pasiteri Mangwangasa yatawe muri yombi mu rukerera rwa tariki ya 30 Gicurasi 2021, guhera ejo hashize akaba yatangiye kuburanishwa imbere y’urukiko rwa Kalamu.
Uyu pasiteri bamwe bita ‘Bishop’ asanzwe afite itorero yashinze muri Kinshasa, anabereye umuyobozi.