Amakuru mashya: Guverinoma y’u Rwanda yasabwe gusubizaho ingamba zari zafashwe muri COVID-19

Abasenateri basabye Guverinoma kongera gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu rwego rw’isuku n’isukura hagamijwe gukumira indwara z’ibyorezo, kubera ubukarabiro bwubatswe hirya no hino mu gihugu butagikoreshwa nyamara byafasha mu gukumira indwara z’ibyorezo zikomoka ku isuku nke. 

Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu basuye ibigo by’ubuvuzi no ku mipaka, bagaragaje ko ahenshi basanze ubu bukarabiro budakoreshwa, ahandi bwarasenyutse cyangwa bukaba butakirimo amazi. 

Bagaragaje ko nyuma y’uko Covid-19 igabanyije umurego mu Rwanda, abantu bagakurirwaho kwambara agapfukamurwa, guhana intera n’ibindi, n’ibyo gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune byahise bidohoka. 

Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie, ubwo yagezaga raporo y’ingendo bakoze mu turere 14 mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo ku Nteko Rusange, yavuze ko basanze ahantu hose hari ubukarabiro budakora. 

Nko ku mipaka itandukanye harimo uhuza u Rwanda na RDC n’uhuza u Rwanda na Uganda basanze ubukarabiro budakora, icyakora ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania wa Rusumo basanze ubukarabiro bukora neza. 

Yagaragaje ko hari hamwe bageraga ugasanga bitana ba mwana kuri ubu bukarabiro, bavuga ko ari abafatanyabikorwa babububakiye, ku buryo umuntu yakeka ko nyuma ya Covid-19 nta kandi kamaro bufite. 

Mu myanzuro iyi komisiyo yateguye harimo uwo gusaba guverinoma “kongera gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu rwego rw’isuku n’isukura hagamijwe gukumira indwara z’ibyorezo.” 

Ni ingingo yakuruye impaka mu basenateri, bamwe bagaragaza ko bashyigikiye ko izi ngamba zikwiye kongerwamo imbaraga kuko kwirinda biruta kwivuza. 

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko ibi bikorwa bikeneye ubukangurambaga busanzwe bunakorwa ariko bidakwiye gushyirwa mu ngamba zahabwa guverinoma. 

Ni mu gihe Senateri Mureshyankwano Marie Rose we yavuze ko ashyigikiye ko izi ngamba zongera gushyirwamo ingufu. 

Ati “Komisiyo yacu [y’Imibereho myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu] yakoze ingendo hirya no hino mu gihugu, basanga mu ngamba zari ziriho zo gukumira ibyorezo, ziriya ngamba zo gukaraba intoki, zo kudahana ibiganza usuhuje umuntu utamukozeho ntacyo bitwaye ariko zaradohotse.” 

“Uretse n’ibyo ugera ahantu henshi bari barubatse aho gukarabira ugasanga harahari ariko wajya gukaraba ukabura amazi. Ku masoko ni uko, ubwiherero ahantu hamwe ntibukora, njyewe ndabona twabishyira mu mwanzuro tukibutsa, tugahwitura ababishinzwe bakajya kubaza ba bantu ngo kubera iki hano ubu bukarabiro budakora? Ni iki kiruta ubuzima ku buryo twavuga ngo amazi arahenze abantu ntibakarabe?” 

Senateri Uwera Pélagie, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu ngamba zose zigamije isuku n’isukura hatarebwe ibyerekeye ubukarabiro gusa. 

Ati “Ndahamya neza ko izi ngamba zirahari ahubwo ubukangurambaga ni bwo bukwiriye gukomeza.” 

Senateri Habiyakare François yagaragaje ko kugira ngo ubu bukarabiro bukoreshwe icyo bwubakiwe bisaba imbaraga z’ubuyobozi. 

Hari n’abagaragaje ko nyuma y’ingamba za Covid-19 hari uturere twisanze mu madeni ya Wasac Group kubera aya mazi, bakagaragaza ko iki cyemezo kigoye kugishyira mu bikorwa. 

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko mu gihe abantu bakarabaga intoki mu bihe bya Covid-19 indwara zikomoka ku mwanda zari zaragabanyutse. 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza ko abarwaye inzoka zo bagera kuri 41% na ho ubwiganze bukaba mu bantu bakuru kuko bo ari hafi 48%. 

Abasenateri 14 batoye ko uyu mwanzuro ushyikirizwa guverinoma, 7 barawanga, mu gihe umwe yifashe hanaboneka imfabusa imwe. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *