Amakuru mashya: Uruzinduko rwa murumuna wa Perezida Museveni mu Rwanda rwasubitswe bitunguranye

Uruzinduko murumuna wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen. (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yagombaga kugirira mu Rwanda rwasubitswe bitunguranye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 ni bwo umunyamakuru Canary Mugume ukora inkuru zicukumbuye, yatangaje ko amakuru yizeye yakuye mu biro bya Perezida Museveni avuga ko Gen. Saleh agirira uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.

Mugume uri mu bubashywe muri Uganda yagize ati: “Inkuru ishyushye: Gen. Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida yitezwe i Kigali ejo kugira ngo ahure na Perezida Paul Kagame, abantu bizewe mu biro by’Umukuru w’Igihugu babivuze. Saleh azamara i Kigali icyumweru”.

Mu masaa yine y’ijoro, uyu munyamakuru yatangaje andi makuru mashya y’uko uruzinduko rwa Gen. Saleh rwasubitswe, rwimurirwa ikindi gihe.

Ati: “Amakuru mashya: Uru ruzinduko rwimuriwe ku yindi tariki”.

Ntabwo impamvu y’isubikwa ry’uru ruzinduko yamenyekanye ariko ikizwi ni uko Perezida Kagame atari mu Rwanda.

Yagiye kwitabira inama ihuza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’uwa Afurika yunze ubumwe (AU) irabera mu Bubiligi guhera kuri uyu wa 17 Gashyantare 2022. Umukuru w’Igihugu yabanje kunyura mu Budage.

Uruzinduko rwa Gen. Saleh rwari rugiye gukurikira urw’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama 2022, icyo gihe ahura na Perezida Kagame baganira ku buryo ibihugu byombi bitagicana uwaka byakwiyunga.

Kuza kwa Gen. Kainerugaba kwatumye Leta y’u Rwanda ifungura umupaka wa Gatuna yari imaze imyaka itatu iwufunze, gusa itangaza ko izakomeza gukurikirana, irebe niba Uganda yubahiriza ibyo yasabwe kugira ngo uyu mubano wongere ube mwiza nk’uko wahoze.

Gen. Saleh nk’umwe mu bafite ijambo rikomeye ku butegetsi bwa Museveni kuva mu bihe bya mbere, yitezweho kwihutisha intambwe ziganisha ku kunagura uyu mubano, mu gihe yagera mu Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *