Amakuru y’aka kanya: Imirwano yahuje ingabo za FARDC n’abakekwaho ko ari FDLR yaguyemo 8 barimo abasirikare 2

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2019 ahagana ku I saa tatu muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya ruguru zakozanijeho n’abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa FDLR abantu 8 bahasiga ubuzima.

Muri iyi mirwano, ingabo za FARDC zatangaje ko zaguye mugico ( Ambush ), zatezwe n’abo zikeka kuba abarwanyi b’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.

Abantu 8 baguye muri iyi mirwano barimo abasirikare 2 ba Kongo, abasivile 6 barimo abagore 3.

Ku makuru aturuka muri aka gace kabereyemo iyi mirwano, nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga ni uko kugeza kuri uyu wa kane ibintu byari bitarasubira mu buryo kuko ngo n’amasasu yongeye kumvikana mu ma saa tatu y’amanywa.

Mu gace ka Rugari kabereyemo imirwano, ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye no kwiteza imbere byahagaze.

Major Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo zo muri Rejiyo ya 34 yabwiye Okapi ko bapfushije abasirikare 2 n’abandi bakomeretse (nta mubare wabo watangajwe).

Avuga ko kubera ko aho ibi byabereye ari ahantu hatuwe, ngo nk’igisirikare cy’umwuga bagerageje ibishoboka ngo he kugira byinshi byangirika.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *