Amerika ‘yahangayitse’ yanenze Amagambo y’u Burusiya ku gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine.

Ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika byamaganye kuba ku wa kabiri umuvugizi w’ibiro bya perezida w’u Burusiya yanze kuvuga ko icyo gihugu kitazakoresha intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu ntambara cyagabye muri Ukraine.

Dmitry Peskov yabwiye CNN ko intwaro nk’izo zishobora gukoreshwa mu gihe Uburusiya bwaba bwugarijwe n'”ibyago ku kubaho” kwabwo.

U Burusiya ni bwo bufite ububiko bwa mbere bunini cyane ku isi bw’imitwe yo gushyirwaho (gucomekwaho) ibisasu bya nikleyeri.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Amerika John Kirby yavuze ko amagambo y’u Burusiya ku ntwaro kirimbuzi “ateye inkeke”.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo ari uburyo burimo gushyira mu gaciro igihugu cy’igihanganye gitunze intwaro kirimbuzi gikwiye gukora”.

Ariko Bwana Kirby yongeyeho ko abategetsi bo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika “ntibarabona ikintu na kimwe cyatuma dufata umwanzuro ko ducyeneye guhindura aho duhagaze mu igenamigambi ryacu ry’ubwirinzi”.

Yongeyeho ati: “Buri munsi tugenzura ibi uko dushoboye kose”.

Leon Panetta wahoze ari Minisitiri w’ingabo w’Amerika na we yanenze amagambo ya Peskov.

Panetta yabwiye CNN ati: “Simbona ukuntu wabibona mu bundi buryo butari ubuteje inkeke igihe u Burusiya burimo gushakisha urwitwazo rushoboka rwo gukoresha intwaro za nikleyeri zo mu cyiciro giciriritse”.

“Kandi mu by’ukuri bukabishingira ku kintu kitari ukuri na gato cyuko hari ukuntu u Burusiya bwugarijwe”.

“Ntekereza ko ibyo biteye guhangayika bya nyabyo ku kuba u Burusiya burimo no gutekereza ko icyo kintu cyashoboka”.

“Sinzi niba ibyo bizabaho. Ndacyatekereza ko Putin agomba guhangayikishwa n’ukuntu Amerika yabyitwaramo kandi agomba guhangayikishwa no kurokoka kwe na we ubwe”.

Ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri, Bwana Putin yategetse ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zishyirwa mu buryo bwo kuryamira amajanja bwihariye.

Ariko abategetsi bo mu nzego za gisirikare b’i Burayi n’Amerika nyuma bavuze ko batabonye ikimenyetso na kimwe gikomeye cyuko ibisasu bikaze by’u Burusiya n’amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja birimo gukusanywa.

Ese Putin yarekura igisasu kirimbuzi?

Inshuro nyinshi abasesenguzi bavugaga ko Putin atakora ikintu runaka ariko akagikora. Yigaruriye intara ya Crimea, ashoza intambara muri Dombas, atera Ukraine.

Kugeza magingo aya, nta muntu n’umwe muri ba maneko bo mu Burayi na Amerika barabasha kumenya ibyo Perezida Putin atekereza.

“Ese ashobora gukanda ‘button’ y’igisasu kirimbuzi?”

Ntabwo ari ikibazo cy’amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zitegurwa “bidasanzwe”, kubera “amagambo y’ubushotoranyi” kuri Ukraine y’abategetsi ba NATO.

Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu minsi ishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

Yagize ati: “Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze – nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka”.

Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel ati: “Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y’intwaro kirimbuzi”.

Yongeraho ati: “Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk’umukuru wa Kremlin, ahubwo nk’umutegetsi w’isi; mu buryo nk’ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z’imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza ‘button’ y’igisasu”.

“Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba u Burusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka”.

Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko “…igihe hari uwagerageza gusenya u Burusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n’abayituye. Ndi umuturage w’u Burusiya n’umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho u Burusiya?”

Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ibihugu by’iburengerazuba – mu buryo bwatunguye Kremlin – byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k’u Burusiya kuri mu kibazo.

Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: “Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y’u Burusiya urwego rw’imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma ‘system’ idakora”.

“Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y’Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira”.

Niba Putin ahisemo inzira y’igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

Dmitry Muratov ati: “Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi”.

Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w’imbaraga zose w’u Burusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.

Pavel Felgenhauer ati: “Nta muntu witeguye guhangara Putin. Turi ahantu hatoroshye”.

“Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk’igihugu cyigenga hari mu kaga. Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwoba”.

Cyane ko interuro “ntiyabikora” idakora kuri we.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *