Baragarama gusa! Umuyobozi w’itorero yavuze ko abagore b’abakristo cyane, batiha abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro

Bishop Mike Bomiloye washinze itorero ryitwa Mount Zion, yanenze cyane imyitwarire mibi iranga abagore bubatse ingo mu gihe cyo gukora igikorwa cy’abakuru. 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Bishop Mike yavuze ko hari imico itari myiza ikunze kuranga abagore bamwe b’abakristo bakunda gusenga cyane, bamwe bahora mu nzira z’amasengesho gusa. 

Kuri we, avuga ko abagore nk’abo kenshi badakunze kwikoza abagabo babo iyo bari mu rugo. 

Avuga ko, abo bagore baba ari beza cyane ndetse ukabona ko banamwenyura iyo bari iruhande rw’abagabo babo igihe bari mu rusengero, ariko bikaza gutandukana cyane n’uburyo bagaragara iyo bavuye mu rusengero bageze mu rugo kuko barahinduka mu buryo budasanzwe. 

Avuga ko mu rugo, abo bagore usanga ari inkubaganyi cyane, binangira, batagira ikinyabupfura, batubaha ndetse ashimangira ko kenshi abo bagore usanga bihunza cyane abagabo babo. 

Agira ati: “Abagore usanga bakunze gusenga cyane; buri hantu hose ari gusenga, usanga batajya bikoza abagabo babo mu buriri (gutera akabariro), usanga rwose badakunze kugaragaza ibyiyumviro byo guhuza n’abagabo babo mu gikorwa cy’abakuru”. 

Akomeza agira ati: “Usanga ari beza cyane pe, ubona rwose igihe cyose bahora bamwenyura iyo bari kumwe n’abagabo babo mu nsengero, ariko usanga batandukanye cyane n’uko baba bagaragara iyo bageze mu rugo kuko bahinduka nk’igicu”. 

“Usanga bitandukanye cyane rwose, uzasanga abo bagore ari inkubaganyi, binangira, batagira ikinyabupfura, batubaha ndetse kenshi usanga bakunze kwima umubiri wabo abagabo ngo bakore igikorwa cy’urukundo ahubwo ugasanga bibereye mu zindi gahunda zabo ntibite ku bagabo babo. Ibi bintu rwose bibabaza abagabo cyane”. 

Akomeza avuga ko aba bagore usanga bategeka abagabo babo kutabakora ku mibiri yabo; ugasanga abo bagore ari abana beza mu rusengero nyamara mu rugo bameze nk’intare.

Mike asoza asabira abagabo bafite mwene abo bagore, agira ati:” Imana Ishoborabyose ifashe abagabo bafite abagore nk’abo.”

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *