Barenze amoko biyemeza kubana urudashira; uko uwiciwe n’uwamwiciye bemeye gushyingirana. Video

Imyaka 30 irashize, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA ziyemeje kuyihagarika no gutabara abari bari kwicwa bazira uko bavutse. 

Nyuma yo kuyihagarika hakurikiyeho urugendo rwo kubaka igihugu no gusana imitima yari yarashenguwe n’ibyabaye. 

Mu byakozwe harimo no gutangira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge aho abaciwe basabwe kubabarira, ababiciye nabo basaba imbabazi bakanatanga amakuru y’ibyo bakoze n’aho bari barashyize imibiri cyane ko benshi bari batarashyingurwa mu cyubahiro. 

Ni urugendo rutari rworoshye kongera kubanisha abanyarwanda bari baratakaje icyizere cyo kubaho ndetse n’abagize uruhare muri jenoside bumvaga ko abo bahemukiye bazihorera. 

Kuri ubu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda cyageze kuri 94,7% ndetse benshi bahaye imbabazi ababahemukiye. 

Kuri benshi ni urugendo rutari gushoboka, ariko kuri ubu gushyingirana ni kimwe mu bihamya imbabazi zatanzwe mu bihe bitandukanye. 

Mushimirimana Vedatse wo mu Karere ka Bugesera yabengutse Uwizeyimana Solange ntiyakangwa no kuba se umubyara yari yarahemukiye uwo muryango w’iwabo w’umukobwa. 

Ati “Uyu mudugudu ugishingwa twaraturanye, tugenda dukura tujya juru twigishwa amateka nisanga nakunze umukobwa. Njyewe ndi umwana w’uwakoze Jenoside ariko uwo nakunze ni umwana uvuka mu muryango wakorewe jenoside ariko kumukunda numvaga nta kosa ririmo.” 

Yongeye “Numvaga hari imbogamizi cyane ariko numvaga mukunda cyane ngira ngo iby’urukundo benshi barabizi. Nakomezwaga kandi nuko uwo nkunda nawe adaherenwa no kuba umuryango wanjye warahemukiye umuryango we.” 

Se w’uyu musore, yishe nyina wabo wa Uwizeyimana Solange muri Jenoside yakorewe Abatutsi, afungwa imyaka icyenda ariko yaje kwemera icyaha anasaba imbabazi abo yahemukiye byatumye afungurwa 2003. 

Ubwo yagezaga ku babyeyi icyifuzo cy’uko ashaka kubana n’uwo mukobwa, umuryango wamugaragarije ko hari imbogamizi zirimo kuko bari barahemutse ariko akomeza gutsimbarara. 

Ati “Nyuma yo kubona nkomeje, data yarambwiye ngo, twanyuze mu mateka ababaje duhemukirana turi abanyarwanda ariko ndagusabye, kuko ntakubwira ngo umwange bikunde ariko ibyo twanyuzemo nk’ababyeyi banyu ntibizigere bibaranga.” 

Nyamukobwa akibwirwa ijambo ry’urukundo yamwemereye atazuyaje, ariko mu muryango we nibwo urugamba rwari rutangiye, bibaza uko abana babo bashobora kubana kandi barahemukiranye. 

Uwizeyimana ati “Twarakundanye urukundo rwacu rugera kure, aho bitangiye kumenyekana byabaye ibibazo, haba ku nshuti zanjye no mu muryango wanjye banca intege. Nkimara kumenya ko umuryango we wahemukiye uwacu byarangoye ariko kuko urukundo rwacu rwari rugeze kure kandi we nkumva ibyo bihe atari we wabinyuzemo numva ntabikomeza.” 

Yakomeje agira ati “Naje gutekereza ko ibihe ababyeyi bacu banyuzemo tutabinyuzemo twe, nasigasiye urukundo rwanjye nawe rurakomera. Mbibwira ababyeyi ntibabyakiriye neza. Nakomeje kubibabwira igihe kiza kugera baradushyigikira mama yaje kubibumvisha barabyumva.” 

Uwizeyimana agaragaza ko nyuma y’imyaka irenga ine babana n’umugabo we, bashimishwa no kubana bakundanye kandi n’imiryango ikomeje kubashyigikira. 

Ati “Iyo turi mu rugo tuba twumva twishimye cyane, dufitanye abana batatu, tubanye neza kuko nta ntonganya turagirana. Iyo turi kumwe tuba tumeze nk’abantu bavukana pe.” 

Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye hari ubwo baganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko bareba ibihe ababyeyi babo banyuzemo bakiyemeza ko bitazongera kubaho ukundi. 

Yasabye abandi babyeyi kwiyemeza gushyigikira abana babo mu gihe bitegura kubaka urugo, bataganjwe n’amako ahubwo bakemera amahitamo bakoze. 

Uko ababyeyi batsinzwe n’urubanza 

Mutiyibambe Aloys, ubyara Mushimirimana Vedatse agaragaza ko kubona umuhungu we akunze umukobwa wo mu muryango yahemukiye yumvaga bitazashoboka ko babana. 

Ati “Narinzi ko bitazashoboka ko babana ariko byarashobotse.” 

Niyonagira Laurence ni nyirabukwe wa Mushimirimana Vedatse, yagaragaje ko nubwo rwari urugendo rutoroshye ariko yatsinzwe n’urubanza akabona kwemera ko umwana we yashyingiranwa n’uwo mu muryango wamwiciye mukuru we. 

Ati “Igihe kinini naramwangiye ariko nanjye nabuze amahoro, najya gusenga bakambwira ko amoko amaze, nongera kumva ko Imana iri kumbwira ko mfitanye nayo ikibazo ndavuga nti reka mwemerere ashake kuko ntifuzaga ikintu cyongera gutuma ngira urubanza imbere y’Imana.” 

Yagaragaje ko nubwo yari yaratanze imbabazi ariko atari ibintu byari gupfa koroherera buri wese, kwemera gushyingira mu muryango wamwiciye. 

Ati “Umuntu wakwiciye kuvuga ngo ugiye kumushyingira si ibintu wapfa guhita ubibona ako kanya. Ni ibintu bisaba izindi mbaraga. Ni imbaraga z’Imana. Ntabwo wabona umuntu akubwira ngo nakwiciye umuntu umbabarire hanyuma n’urangiza umuhembe kumushyingira. Ni ibintu bikomeye. Imana ifite ukuntu itanga imbaraga kandi igatanga n’imbabazi.” 

Yasabye ababyeyi kwirinda kugendera mu moko mu gihe abana babo bagiye kubaka ingo kuko icy’ingenzi ari uko abana bubaka ingo bishimira aho kuyobywa n’amoko. 

Kuri ubu Niyonagira akunda umukwe we kandi yishimira kubona umwana we yubatse urugo rufite amahoro kuko yahisemo umuntu akunda. 

IGIHE

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *