Bitunguanye, nguyu umujyi utuyemo umuntu umwe rukumbi. Amafoto

Monowi ni umujyi uherereye muri Leta ya Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ukaba utuwe n’umuntu umwe rukumbi; umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko witwa Elsie Eiler.

Uyu mujyi ufite ubuso bwa hegitari 54 (metero kare 540,000) wabaruwe mu mijyi igize Nebraska mu ibarura ryabaye mu 2010, ituyemo uyu mukecuru wenyine.

Ariko iyi Monowi yigeze guturwa n’abantu benshi, aho nko mu 1930 yari irimo abagera ku 150, irimo amaduka, amaresitora, na gereza.

Eiler n’uwari umugabo we Rudy bavukiye muri uyu mujyi, bigana mu kumba gato kaho mu ishuri ribanza, bakomereza mu ryisumbuye, bajyana muri bisi (bus) imwe, kugeza igihe umusore yinjiriye mu ngabo za USA zirwanira mu kirere.

Rudy yavuye muri USA ajyana n’abasirikare bagenzi be mu Bufaransa, mu gihe cy’intambara ya Koreya, umukobwa Eiler yimukira mu mujyi wa Kansas ashaka akazi. Mu buhamya bwe, yabwiye BBC ati: “Ntabwo nari nitaye cyane kuri uwo mujyi kuko Monowi yahoze ari mu rugo.”

Eiler wari wujuje imyaka 19 y’amavuko yavuye muri Kansas, asubira muri Monowi gushakana na Rudy wari waravuye mu gisirikare, akora akazi ko kujyana peteroli kuri za sitasiyo. Babyaranye abana babiri.

Bombi bagize igitekerezo cyo gutunganya itongo rya se wapfuye mu 1960, batangira kubamo mu 1971, gusa ngo icyo gihe Monowi yari yaratangiye kuzima, ibikorwa mbaturabukungu birimo ubuhinzi n’ubworozi bisa n’ibyahagaze.

Ubwo hari nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, abaturage bari batangiye kuva muri Monowi kuko nta cyizere cy’ubuzima bari bakiyibonamo. Ngo hagati y’1967 n’1970, amaduka yacuruzaga ibiribwa yarafunze, ishuri naryo rifunga mu 1974.

Abana ba Rudy na Eiler nabo bavuye muri Monowi, bajya gushaka akazi, bigera mu 1980 hasigaye abaturage 10 bonyine, bavuye ku 150 bari bahatuye mu 1930.

Hashize imyaka 20, Monowi yisanze isigayemo abantu babiri gusa; Eiler na Rudy, na we waje gupfa mu 2004. Nyuma yo gupfakara, uyu mukecuru yafashe icyemezo cyo kuyigumamo.

Ibarura rya USA ryemeza ko Monowi ifite umuturage umwe witwa Eiler, uyu akaba ari we meya akaba ushinzwe kwakira abashyitsi, umubitsi w’imari, ucunga ibitabo akaba n’ushinzwe akabari kaho.

Inkuru ya BBC ivuga buri mwaka, Eiler amanika itangazo ku kabari ke rimenyesha ko muri Monowi hagiye kuba itora rya Meya, hanyuma igihe cyagera akitora, akegukana uwo mwanya.

Buri mwaka kandi, Eiler ngo yitegeka gukusanya imisoro y’amadolari ya Amerika 500 yo gutunganya imihanda n’inzira biri muri Monowi, akabikora nk’uko aba yarabyiyemeje.

Yigeze kuvuga ati: “Iyo nsabye uruhushya rwa likeri n’itabi buri mwaka, banyohereza ku munyamabanga w’umudugudu, ari we njyewe. Ubwo rero mbibona nk’umunyamabanga, ngashyiraho umukono nk’umutware, nkanabyiha nka nyir’akabari.”

N’ubwo Eiler atuye wenyine muri Monowi, ngo birasa n’aho ataba wenyine kuko bimusaba gukora urugendo rugufi yifashishije imodoka ye kugira ngo asure inshuti ziri mu tundi duce, nazo zikamusura kenshi kugira ngo zimenye uko amerewe. Hari ubwo kandi iwe hategurirwa ibirori bitandukanye birimo isabukuru y’amavuko y’inshuti n’abana bazo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Eiler na Rudy mu ishyingirwa
Ubu Monowi ituyemo umuntu umwe rukumbi
Muri uyu mujyi atuyemo wenyine, arasurwa

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *