Bugesera: Camera ya Polisi ishyirwa ku muhanda yibwe?

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera bavuga ko umuntu utaramenyekana yibye camera igenzura umuvuduko wo mu muhanda ya Polisi yibwe ku wa 8 Ukuboza 2021.

Babwiye umunyamakuru wa BTN TV ducyesha iyi nkuru ko iyi camera yari iteretse ku rurabo ruri iruhande gato rw’uyu muhanda mu masaa sita cyangwa saa saba z’amanywa, ngo ikaba ishobora kuba yibwe kubera uburangare bw’abapolisi bayishinzwe baba barayihibagiriwe.

Umwe muri aba baturage uvuga ko ahorana n’aba bapolisi yagize ati: “Ubundi bayibye mu masaa sita. Ubundi aba bapolisi besitara camera iyo baje, bajya aha ngaha [yerekana parikingi iri hafi y’aho ahagaze]. Iyo baje aha ngaha rero, bahita bamanuka bakajya ku muhanda”.

“Noneho yo bayesitara hariya ahari ikirabo kuri kiriya giti cya Gereveriya. Ubwo nyine umwe asigara hano mu modoka, abandi bakaba bari hariya ku muhanda bareba camera. Ariko ubwo urumva tuba turi kumwe hariya. Igihe cyo gutaha saa sita iyo zigeze, bahita bataha”.

Yakomeje ati: “Umutipe umwe, kuko nyine baba bayisize mu modoka iyo mashini [ikorana na camera], yaraje arayitora, aramanuka nyine bagiye kuzibika, ubwo baramanuka, njyewe nagumye hariya mu nzu nicaye, bo baragenda bakora ibyabo, barahaguruka, ubwo bahagurutse hashize nk’iminota itanu, icumi hafi aho, bahamagara Umupompisite wari uhari, aravuga ati ‘muturebere aho ngaho niba hari icyuma twaba tuhataye, ubwo Umupompisite aragenda, arashaka arabura”.

Undi ati: “Sinzi uko byagenze ariko njye ni uko nabyumvise. Kuko naje nsanga bari kuyishaka bayibuze”.

Abajijwe umubare w’abapolisi bayishakaga, yasubije ati: “Umwe yari yambaye, undi atambaye. Bari babiri”.

Uyu munyamakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021, muri aka gace kashyirwagamo camera habyukiye itsinda ry’abapolisi bisa n’aho bakoraga iperereza rigamije kumenya irengero ryayo. Amashusho yafashe agaragaza bane bari bambaye impuzankano n’uwambaye iya gisivili.

Gusa mu kiganiro yagiriye kuri TV1, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yahakanye ko camera yabuze kuko ngo mu bubiko bwazo bigaragara ko zose zirimo.

Yagize ati: “Ntabwo ari byo. Kugeza ubu ngubu camera dufite ziri portable [zigendanwa] turazifite muri store, nta camera yigeze yibwa. Camera zirahari, ni igihuha”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *