Burundi: Umugabo uvuga ko yarenganyijwe n’uwabaye Minisitiri w’Ubutabera yaririye imbere ya Perezida Ndayishimiye

Niyoyandemye Moïse uvuga ko ari impunzi yaririye imbere ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yamugezagaho ikibazo cy’akarengane avuga ko yagiriwe n’uwabaye Minisitiri w’Ubutabera, Jeanine Nibizi.

Uyu Murundi avuga ko mu gihe yari mu gihugu cye yakuwe mu bye, ati: “Nkurwa mu bana, nsinyishwa amasezerano y’uko ntazasubira ku rugo rwanjye. Nyakubahwa Perezida mwavuze ubutabera, njyewe maze imyaka 6…”

Yavuze ko agiye kuvuga amazina y’abahoze ari ba Minisitiri babiri b’ubutabera bamurenganyije.

Akomeza ati: “Ndabavuga kuko ndi impunzi, narangajwe, mva mu byanjye, SVP ababyeyi bari hano, tekereza ufite abana barindwi harimo n’uwo wareze ufite imyaka ibiri, ugatandukanywa n’abo bana, ntusubire ku kibanza, amamodoka yawe akanyagwa, ubutunzi bwose bukanyagwa,…uri mu gihugu!”

Avuga kuri uyu muyobozi wamusabye gusinya urupapuro rwemeza ko avuye mu mutungo we wose, Perezida Ndayishimiye yamubajije uwo ari we, amusubiza ko ari Jeanine Nibizi wabaye Umushinjacyaha Mukuru, uyu akaba yaranabaye Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu mezi make ashize.

Niyoyandemye yavuze ko hari ababwiye Nibizi ko uyu mugabo afite umutungo mwinshi, imanza zose yaciyemo yagiye ashoramo amafaranga.

Gusa we amanitse amaboko yombi mu kirere, yarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu, amubwira ko nta dosiye afite mu butabera, nta cyaha yigeze ahamwa.

Yafashwe n’ikiniga, araturika ararira, asaba Perezida Ndayishimiye ati: “Nyakubahwa, icyo ngusabye nsubiza mu byanjye”.

Yahise aha umwanya umuturage wari umukurikiye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *