Kuva intambara iri guhuza ingabo za Leta ya Ethiopie yakwaduka ahagana mu Ugushyingo umwaka ushize, u Bushinwa ntibwari bwarigeze bugaragaza uruhande bushyigikiye, ndetse ntibwari bwaranayivanzemo.
Icyakora kuri Ethiopie, u Bushinwa bwafashe umwanzuro wo kwerura ko bushyigikiye Leta ya Abiy Ahmed na cyane ko umubano w’izi mpande zombi umaze gushinga imizi, ndetse u Bushinwa bukaba butifuza gutakaza amaboko y’iki gihugu gikomeye muri Afurika.
Ethiopie ni kimwe mu bihugu byahaye ikaze cyane u Bushinwa mu bijyanye n’ubucuruzi.
Mu 2019, ishoramari mpuzamahanga ryanditswe muri Ethiopie ryari miliyari 2,5$, 60% byaryo rikaba ryari riturutse mu Bushinwa gusa.
Ku isoko rya miliyoni 115, Ethiopie yakiriye ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 2,3$ mu 2019, mu gihe ibyo iki gihugu cyohereje mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyoni 518$.
Hejuru y’ibi, u Bushinwa bufite amasoko atandukanye mu kubaka ibikorwaremezo bya Ethiopie, aho iki gihugu ari cyo cyubatse umuhanda wa gari ya moshi uhuza Ethiopie na Djibouti, icyanya cy’inganda cya Hawassa kiri mu bikomeye muri Afurika ndetse n’indi mishinga migari iki gihugu giteganya, irimo kubaka ibibuga by’indege no kongera imihanda ya gari ya moshi, byose u Bushinwa bubibonamo akaryo cyane.
Ku rundi ruhande, Ethiopie ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite inguzanyo nyinshi z’u Bushinwa, aho kuva mu 2000 kugera mu 2019, u Bushinwa bwagurije Ethiopie inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 13,7$.
Muri rusange, u Bushinwa bubona Ethiopie nk’igihugu gifite amahirwe menshi y’iterambere cyane ko impuzandengo y’izamuka ry’ubukungu bwacyo iri hejuru ya 9% mu myaka 10 ishize.
Niyo mpamvu u Bushinwa burajwe ishinga no gutuma umutekano wa Abiy Ahmed udahungabana, kuko ibi byagira ingaruka ku Bushinwa yaba mu gutakaza isoko, kutishyurwa inguzanyo n’ibindi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yagiriye uruzinduko muri Ethiopie, aho yabonanye na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Ethiopie, Demeke Mekonnen.
Minisitiri Wang yatangaje ko ibihugu by’amahanga bidakwiriye kwivanga mu miyoborere n’ibibazo bya Ethiopie, avuga ko igihugu cye cyifuza gukomeza kubaka umubano na Ethiopie.
Yagize ati: “Umubano w’u Bushinwa na Ethiopie uri gukura kandi u Bushinwa bufite ubushake bwo gukomeza kwagura uyu mubano”.
“Twumva neza uko ibintu bihagaze muri Ethiopie, twizera ko iki gihugu gifite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo, kandi turifuza ko iki kibazo gikemurwa mu buryo Ethiopie izahitamo”.
Byitezwe ko mu gihe Abiy Ahmed yatsinda iyi ntambara, yarushaho gukorana n’u Bushinwa na cyane ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa nk’izamuteye umugongo, bikavugwa ko u Bushinwa bwakwizera kugurisha intwaro nyinshi muri Ethiopie, mu mavugurura akomeye yakorwa mu gisirikare cy’icyo gihugu.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/WfbqIQHaa8c
https://youtu.be/5hCBIj43gRE
https://youtu.be/2XX5Aa1v59o
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/IbN1W0eOHqk
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com