Guverinoma ya Uganda yanze gutwara umurambo w’umuturage wayo warasiwe mu Rwanda?

Biravugwa ko Guverinoma ya Uganda yabanje kwanga gutwara umurambo w’umuturage wayo, Justus Kabagambe w’imyaka 25 y’amavuko warasiwe mu Rwanda n’abashinzwe umutekano mu minsi  ishize.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021 ni bwo Kabagambe uzwi nka Kadogo yarashwe ahitwa mu Gitovu, Umurenge wa Kivuye w’Akarere ka Burera muri metero 500 uvuye yambutse urubibi mu buryo butemewe n’amategeko.

Icyo gihe ngo yari kumwe n’abandi bantu 8 bikoreye kanyanga na mukorogo bari bafite imihoro n’ibisongo, ubwo abashinzwe umutekano barabahagarikaga, yabanje kubarwanya, abandi bariruka, baracika.

Umurambo wa Kadogo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Butaro biri muri aka karere kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko usubizwa muri Uganda biciye mu buryo ibihugu byombi bisanzwe bibikoramo.

Nyuma y’icyumweru Kadogo arashwe, umuryango we wumvikanye usaba umurambo we, umugore we, Jane Tukahirwa yabwiye Chimp Reports ati:

“Icyumweru kirashize umugabo wanjye arasiwe mu Rwanda. Ntituzi igihe bazaduhera umurambo we ngo tumushyingure n’ubwo ubuyobozi bwo mu Rwanda bwatubwiye ko buwufite”.

Ubu busabe umuryango wa Kadogo wabugejeje ku muyobozi w’agace ka Batanda utuyemo, Bannet Champion, na we abugeza ku buyobozi bw’akarere ka Kabale.

Igitangazamakuru Virunga Post kivuga ko cyabajije ubuyobozi bw’u Rwanda bushinzwe imipaka, ibyo gushyikiriza Uganda umurambo wa Kadogo, busubiza ko bwari bwumvikanye na Meya wa Kabale, Darius Nandinda ko awufata, ariko buza gutungurwa no kubona iki gikorwa kitakibaye.

Bwagize buti: “Ukuri ni uko kuva ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama ubwo nyakwigendera yajyanwaga mu bitaro bya Butaro, twavuganaga na Meyo w’Akarere ka Kabale ku buryo bwo kumubashyikiriza”.

“Ariko bitunguranye, ntabyo bakoze. Nyuma y’iminsi itanu, ku wa Mbere tarimi ya 23, Meya wa Kabale yavuze ko bategereje amabwiriza aturutse mu buyobozi bwo hejuru i Kampala”.

Byari byitezwe ko nyuma y’amabwiriza aturutse mu buyobozi bukuru i Kampala, Meya Nandinda yari kwakira uyu murambo kuri uyu wa 28 Kanama 2021. Gusa ntabwo biramenyekana niba iki gikorwa cyabaye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *