Hagaragajwe impamvu ikomeye isigaye ituma abagabo akenshi bapfa mbere y’abagore babo? Ubushakashatsi

Bikunze kwibazwaho na benshi impamvu ituma abagabo baza imbere cyane mu kuba bapfa hakiri kare, ugereranyije n’abagore baba barashakanye nabo. Muri iyi nkuru turagaruka kuri zimwe mu mpamvu udashobora kwirengagiza mu zituma abagabo ari bo bapfa cyane mbere y’abagore babo. 

Birasa nk’ibitagoye cyane kubona ko abagabo bakuze ari bamwe mu bantu batitabira gahunda z’ubuvuzi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanga abagore ari bo bari mu bigo byita ku bantu bakuze bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima. 

Wakwibaza uti: ’mbese ibi byaba bihurira he no kuba abagabo benshi bapfa hakiri kare bagasiga abagore? Twifashishije inyandiko y’ikigo cy’ubushakashatsi cya ’Agency for Healthcare Research and Quality’, maze tubakusanyiriza impamvu muzi zituma abagabo batoroherwa ndetse bakagerwa amajanja n’urupfu kurenza abandi bantu bose ku isi.

Abagabo bishora mu byago cyane:Kuba abagabo bafata inshingano nyinshi cyane, nabyo biri mu byongera ibyago byinshi byo kuba ari bo bapfa mbere kurenza abagore babo. Ubushakashatsi bwerekanye ko ubwonko bw’abagabo bufata ibyemezo gahoro cyane, kandi bukihutira gushyira mu bikorwa ibintu byinshi icyarimwe. Imigirire nk’iyi ituma abagabo benshi bisanga bakoze impanuka z’injyanamuntu.

Urugero rugaragaza ibi harimo nko kwishora mu bikorwa nko gutwara basinze, cyangwa se imirwano kubera kudashishoza cyane. Abenshi bahinduka imbata z’ibiyobyabwenge bityo ingaruka zo gupfa kare zikisukiranya, by’umwihariko bitewe no gufata ibyemezo bahubutse.

Bakora akazi kagoye cyane:Mu mirimo mibi ishoboka yose kandi bizwi neza ko igira ingaruka, abantu b’ingenzi wasangamo ni ’abagabo’. Mu kibuga cy’imirwano, cyangwa se intambara usanga abagabo baza ku ruhembe rw’imbere mu gusheta amagara yabo. Kurwanya inkongi z’imiriro, ku cyubakwa ho sinakubwira no mu mashanyarazi hose hongera ibyago byo gupfa utabarura ngo urangize.

Bararwaragurika cyane:Iyo tuvuze ku ndwara zibasira umutima, abagabo bahitanwa nazo hakiri kare cyane ugereranyije n’abagore. Byibuze ku kigero cya 50% abagabo baba bafite ibyago byikubye byo kwicwa n’umutima kurenza ab’igitsina gore. Impamvu ibitera ni uko abagabo batagira umusemburo wa ’estrogen’. Ikindi kigarukwaho kandi ngo burya abagabo basuzugura kwivuza indwara y’umuvuduko w’amaraso, ndetse n’umubyibuho ukabije, bimwe mu bishyira iherezo ku buzima rugikubita.

Ubunini bwabo butuma batarama: Kuba abagabo ari banini mu miterere na kamere yabo ngo byongera ibyago byo kuba bataramba nk’abagore. Impuguke mu binyabuzima zemeza ko inyamaswa uko iba nini ari nako icyizere cyo kubaho igihe kirekire kigenda kiyoyoka. Ibi bihuzwa cyane no kuba n’abagabo banini bapfa mbere kurusha abagore banini, gusa ariko ntibirasobanuka neza isano urupfu rufitanye no kuba umuntu ari munini.

Abagabo bakunda kwiyahura,: Inshuro nyinshi abagabo nibo biyahura cyane. Ibi ni ukuri, hatagendewe no kuba indwara z’agahinda gakabije zikunze kwibasira abagore kurusha abagabo, bivugwa ko abagore biyahura ariko ntibapfe ugereranyije n’abagabo baba babigerageje. Impamvu ibyihishe inyuma n’uko abagabo bihagararaho cyane ntibashake ababafasha, ndetse bakanazitirwa n’izindi mpamvu zirimo umuco utuma badashaka ubutabazi mu by’imitekerereze, n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ntibakunda gusabana n’abandi: Nubwo impamvu zitumvikana neza, ariko iyo urebye usanga abagabo bagira inshuti nkeya ugereranyije n’abagore. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu badakunda gusabana cyane cyangwa ngo bagire inshuti zibakikije, bakunze gupfa imburagihe.

Abagabo banga kujya kwa muganga, iyo hagezweho gahunda yo kugana ibitaro ngo bisuzumishe, usanga bakwepakwepa mu gihe abagore bo baba babishyize ku mutima. Ibi bituma hari umubare munini w’abagabo borekwa no kutamenya uko ubuzima bwabo bumeze. Ikigo cya ’Agency for Healthcare Research and Quality’ cyatangaje ko uko imyaka igenda y’iyongera haboneka umubare munini w’abagabo bapfa kurusha abagore bazize kutamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

BWIZA

INKURU NZIZA 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *