Hamenyekanye ibihano bikakaye cyane bitegereje abinjije mu Rwanda toni 720 z’umuceli utujuje ubuziranenge

Leta y’u Rwanda yateguje ko ishobora gufatira ibihano abacuruzi binjije mu gihugu toni zigera kuri 720 z’umuceri utujuje ubuziranenge kuko ari igikorwa gihabanye n’itegeko rigenga gasutamo. 

Tariki ya 15 Werurwe 2024 ni bwo ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, n’igishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, byahagaritse izi toni z’umuceri waturutse muri Tanzania, bisobanura ko urimo impeke nyinshi zamenetse. 

Byari byagaragaye ko ubwiza bw’uyu muceli butandukanye n’ubwanditse ku mifuka ubitsemo. Ni ukuvuga ko ibyanditse bigaragaza ko ufite nimero ya mbere y’ubwiza, ariko ukuri ari uko ari nimero zikurikiraho. 

Komiseri ushinzwe gasutamo muri RRA, Mwumvaneza Félicien, mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’Igihugu, yamaze impungenge abavugaga ko uyu muceli wahagaritswe uzatuma igiciro cyawo kizamuka. 

Ati “Dufite imodoka zitarenze 26 za Fuso. Fuso imwe iba yikoreye toni 35 cyangwa 30. Uwo ni umuceli muke cyane, ugereranyije n’umuceli uhingwa mu Rwanda n’uturuka ahandi nko mu Buhinde na Pakistan. Nta na gato ushobora kugira ingaruka ku biciro.” 

Mwumvaneza yatangaje ko hashingiwe ku itegeko rigenga gasutamo, abinjije uyu muceli mu Rwanda bazahanwa, kandi ngo ni icyaha gihanwa n’amategeko. 

Yagize ati “Tuzakurikiza inama ikigo kibishinzwe kizaduha. Ayo makosa tuzayahana. Itegeko rya duwane riteganya ko uwabeshye mu imenyekanisha ry’igicuruzwa ahanishwa amadolari agera ku 10.000. Ni icyaha ashobora gukurikiranwaho n’amategeko.” 

Nk’uko ibipimo bibiteganya, nimero ya mbere y’umuceli mwiza ntigomba kurenza 5% by’uwamenetse, ariko ubu bugenzuzi bwagaragaje ko impeke zamenetse zigera kuri 57%. RRA na Rwanda FDA byafashe icyemezo cy’uko uwafashwe ukwiye gusubizwa mu bihugu waturutsemo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *