Hamenyekanye ikiri gutuma ba Maneko bakomeye muri Amerika bari kugorwa cyane no kumenya ibyo Perezida Putin atekereza

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaheze mu isi ifunze yishyizemo, nkuko byemezwa na ba maneko b’i Burayi n’Amerika. Kandi ibyo birabahangayikishije.

Bivugwa ko mu gihe cy’imyaka myinshi bashatse kwinjira imbere mu mutwe wa Bwana Putin, ngo basobanukirwe neza ibyo ashaka gukora.

Kumenya icyo atekereza bizaba ingenzi cyane mu kubuza ko iyi ntambara ifata indi ntera ikagera ku rwego rutigeze rugerwaho mbere.

Hashize igihe hari uguhwihwisa ko Perezida Putin arwaye, ariko abasesenguzi benshi bemeza ko mu by’ukuri yagiye mu kato akitandukanya n’ibitekerezo ibyo ari byo byose byamubwira ibitandukanye n’ukuntu we abona ibintu.

Kujya mu kato kwe byigaragaje mu mafoto y’inama ze, nk’igihe yahuraga na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu kwezi kwa kabiri. Bombi bari bicaye bitaruye (batandukanye) cyane ku mpera z’ameza maremare.

Byanigaragaje mu nama Bwana Putin yagiranye n’abagize itsinda rye bwite ry’umutekano w’igihugu ku munsi wabanjirije intambara kuri Ukraine.

Gahunda ya gisirikare ya Bwana Putin yo mu ntangiriro y’intambara, yari imeze nk’iyateguwe na maneko wo mu butasi bw’ u Burusiya bwo mu gihe cya kera bwa KGB, nkuko bisobanurwa na maneko umwe wo ku rwego rwo hejuru wo mu burengerazuba bw’isi (u Burayi n’Amerika).

Uwo maneko avuga ko iyo gahunda ya gisirikare yakozwe n'”agatsiko gato ko mu ibanga”, kibanda cyane ku kuba uwo mugambi utamenyekana.

Ba maneko b’i Burayi na Amerika, ku makuru bacyesha abantu badashaka gutangaza, bari bazi byinshi kuri izo gahunda kurusha benshi mu b’imbere mu butegetsi bw’ u Burusiya.

Ariko ubu bugarijwe n’indi ngorane – gusobanukirwa icyo umutegetsi w’ u Burusiya azakurikizaho. Kandi ibyo ntibyoroshye kubimenya.

John Sipher, wahoze akuriye ibikorwa by’ubutasi mu Burusiya by’ikigo cy’ubutasi bwo mu mahanga cy’Amerika (CIA), arasobanura ati: “Ingorane ku gusobanukirwa ibyo Kremlin [ibiro bya Perezida] igiye gukora ni uko Putin ari we wenyine ufata icyemezo i Moscow”.

“Kandi nubwo ibyo atekereza akenshi bisobanuka binyuze mu magambo avuga ku mugaragaro, kumenya uko azabikoraho ni ingorane ikomeye yo mu rwego rw’ubutasi”.

Sir John Sawers, wahoze akuriye ikigo cy’ubutasi bwo mu mahanga cy’u Bwongereza kizwi nka MI6, yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ati: “Biragoye cyane mu butegetsi burimo kurinda cyane nk’ubw’ u Burusiya kubona amakuru y’ubutasi y’ingirakamaro ajyanye n’ibirimo kubera mu mutwe w’umuyobozi cyane cyane iyo benshi cyane mu bantu be bwite na bo batazi ibirimo kuba”.

Bwana Putin, ni ko ba maneko bo ku rwego rwo hejuru bavuga, ari ahantu ha wenyine yikoreye h’imitekerereze, aho amakuru macye cyane yo hanze ari yo amugeraho, by’umwihariko ayaba ashobora guhindura ibyo atekereza.

Adrian Furnham, umwarimu wa kaminuza wigisha ibijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu akaba n’umwe mu banditsi babiri b’igitabo kigiye gusohoka cyitwa ‘The Psychology of Spies and Spying’, agira ati: “Yazize icengezamatwara rye bwite kuko atega amatwi gusa umubare runaka w’abantu ubundi agakumira ikindi kintu icyo ari cyo cyose”.

Abari hafi ye Bwana Putin avugana na bo nta na rimwe bigeze baba benshi, ariko ku bijyanye no gufata icyemezo cyo gutera Ukraine, baragabanutse basigara ari abantu bacyeya cyane, nkuko byemezwa na ba maneko bo ku rwego rwo hejuru b’i Burayi no muri Amerika, bavuga ko ari abo bose “bizera by’ukuri” bahuje imitekerereze na Bwana Putin hamwe n’ibyo akunda gutekerezaho cyane.

Gutekereza ko abamuri hafi babaye bacyeya byashimangiwe ubwo yacyahaga (yanengaga) ku mugaragaro umukuru w’ikigo cy’ubutasi bwo mu mahanga cy’u Burusiya ubwo bari mu nama mbere gato yuko u Burusiya bugaba igitero kuri Ukraine, ibyagaragaye nko gukoza isoni uwo mutegetsi.

Ijambo yavuze hashize amasaha nyuma yaho na ryo ryahishuye umugabo urakaye kandi watwawe no gutekereza cyane kuri Ukraine no ku Burayi na Amerika.

Abamukurikiranye bavuga ko Perezida w’u Burusiya akoreshwa no gushaka kuva mu kibonwa nk’ikimwaro (isoni) u Burusiya bwagize mu myaka ya 1990, hamwe no kugira imyemerere yuko u Burayi na Amerika bafite intego yo gukomeza gushyira hasi u Burusiya no kumukura ku butegetsi.

Umuntu umwe wahuye na Bwana Putin yibuka ukuntu yatwawe cyane no kureba za videwo zerekana Col Muammar Gaddafi, wahoze ategeka Libya, arimo kwicwa mu 2011 nyuma yo kuvanwa ku butegetsi.

Ubwo umukuru wa CIA William Burns yasabwaga gusuzuma imitekerereze ya Bwana Putin, yavuze ko “amaze imyaka myinshi ahira mu kibatsi kigizwe n’akarengane no kwiyemeza intego”, anavuga ko ibitekerezo bye “byakomeye” kandi ko “yarushijeho kuba wenyine” yitarura ibindi bitekerezo binyuranye n’ibye.

CIA ifite itsinda rikora “isesengura ku buyobozi” ku bafata ibyemezo bo mu mahanga, igendeye ku mugenzo uhera ku magerageza yo gusobanukirwa imitekerereze ya Adolf Hitler.

Abagize iryo tsinda biga amateka y’uwo muntu, umubano we ndetse n’ubuzima (amagara) bwe, bahereye ku makuru y’ubutasi y’ibanga.

Ahandi bakura amakuru ni ku bantu bahuye n’abo bategetsi imbona nkubone, nk’urugero abandi bategetsi bagenzi babo.

Mu mwaka wa 2014, amakuru yavuze ko uwari umutegetsi w’u Budage Angela Merkel yabwiye uwari Perezida w’Amerika Barack Obama ko Bwana Putin yari abayeho “mu yindi si”.

Hagati aho, Perezida Macron, ubwo yagiranaga inama na Bwana Putin mu kwezi gushize, byatangajwe ko yasanze Perezida w’u Burusiya “yikanyije [akakaye] cyane, ari mu kato cyane” ugereranyije no mu bihe bagiye bahura mbere yaho.

Kenneth Dekleva, wahoze ari muganga wa leta y’Amerika ndetse wanahoze ari umudipolomate, ubu ukora mu kigo George HW Bush Foundation cyiga ku mubano w’Amerika n’Ubushinwa, agira ati: “Bishoboka ko Putin adafite uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa ngo abe yarahindutse, nubwo ubu agira guhubuka [guhutiraho] cyane, kandi mu myaka ya vuba ishize bikaba bishoboka ko yagiye mu kato kurushaho”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *