Iminota 26 Perezida Kagame yavuze mu bukwe bw’umukobwa wa Fred Gisa Rwigema, ishobora kuba iruta amasaha menshi umuntu yakumva abandi bavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda.
Bwari ubwa mbere mu gihe kirekire yari yeruye akavuga kuri uyu muryango, by’umwihariko awuvugaho na none ari mu gikorwa cy’umuryango.
Usibye ijambo rya Perezida Kagame hari n’ibindi byavuzwe bishyira iherezo ku magambo y’igihe kirekire y’uko ngo umuryango wa Fred Gisa Rwigema watereranywe n’u Rwanda.
Janet Rwigema wabyaranye abana babiri na Rwigema, mbere yo guha ijambo Perezida Kagame yabanje kumushimira, uko yagize uruhare mu kwita ku bana be.
Ati: “Aba bana bashoboye kwiga, ntacyo babuze mwarakoze”.
Perezida Kagame nawe yavuze ko umukobwa wa Rwigema ari nk’umwana we mu muryango, arangije agaruka kuri Gisa Eric utaritabiriye ubukwe avuga ko abaturanyi bamugiye mu matwi.
Ntabwo yigeze ajya muri byinshi ngo asobanure abo aribo, gusa amateka yakomojeho yumvikanishaga ko ari Uganda.
Ati: “Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa”.
Ikibazo cyibazwa ubu, ni ese Uganda yashutse uyu musore ite?
Abazi neza amateka basobanura ko umubano wa Gisa Eric n’u Rwanda ujya kujyamo rucumbeka, byakozwe na Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh.
Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko, yabanye mu gisirikare na Fred Rwigema bombi bakiri abasore.
Mu gitabo cya Janet Museveni cyitwa “My life’s story” yavuzemo uburyo mu 1980 we n’umugabo we [Museveni] bafashwe n’abasirikare ba Milton Obote bakicazwa hasi, bakarokorwa na Saleh hamwe na Rwigema.
Bombi bari inshuti ku buryo no ku wa 1 Ukwakira 1995 ubwo Rwigema yashyingurwaga mu cyubahiro, Salim Saleh yari mu bantu bari kuri Stade Amahoro.
Umugore we Kyomuhendo Jovia Saleh nawe yari ahari kandi yagaragaye afashe mu mugongo umugore wa Rwigema, Janet Rwigema, nk’uburyo bwo kumuhoza.
Ibi byumvikanisha umubano usanzwe hagati ya Rwigema ubwe n’uwa Salim Saleh ku buryo n’imiryango yabo iziranye ku kigero cyo hejuru.
Abazi amateka basobanura ko Salim Saleh ariwe wagiye mu matwi Gisa Eric, amwumvisha ko Abanya-Uganda aribo batumye FPR Inkotanyi igera ku butegetsi.
Ni mu gihe inyandiko nyinshi na FPR Inkotanyi ubwayo badakozwa ibyo, ndetse rimwe na rimwe mu myaka yashize na Uganda yagiye yerura ikavuga ko intambara yo kubohoza u Rwanda nta ruhare yayigizemo rwaba urw’ibikoresho, amafaranga n’ibindi.
Nta tegeko na rimwe ryigeze ritangwa n’ubuyobozi bwa Uganda mu buryo buziguye cyangwa se butaziguye rigena ubufasha ku Ngabo za FPR Inkotanyi icyo gihe.
Nta n’umusirikare wa Uganda wigeze arwana urugamba rwo kubohora u Rwanda usibye “nka babiri” bari basanzwe ari abarinzi ba Rwigema bamukurikiye ku bushake kubera uko bamukundaga ubwo urwo rugamba rwatangiraga.
Urugero rutangwa ni urwa Mugisu wakurikiye Rwigema kubera umubano bari bafitanye bitari urukundo rwo kumufasha mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
Kumva Salim Saleh yavuga ko RPA yafashijwe na Uganda, bishegesha benshi bazi amateka kuko hari nk’abasobanura ko bitanashoboka na mba na cyane ko RANU yahindutse FPR Inkotanyi yabayeho mu 1979, imyaka ibiri mbere ya NRA ya Museveni.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, abanyarwanda nabo batumva uburyo Uganda itesha agaciro impfu z’abana babo baguye Nshungerezi na Nakivale mu ntambara yagejeje Museveni ku butegetsi.
Eric Gisa yijejwe ubufatanye na FDLR: Bivugwa ko binyuze muri Salim Saleh, Uganda yagiye mu matwi Eric Gisa ikamwumvisha ko agomba guharanira kugera ku rwego nk’urwa se.
Uyu musore usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo byageze n’aho abwirwa ko ashobora guhuzwa n’umutwe wa FDLR hamwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa bagafatanya kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bamubwiraga ko bwamutereranye.
Salim Saleh ni umwe mu bahungishije Kayumba Nyamwasa ubwo yavaga mu Rwanda ndetse haheruka kujya hanze amakuru y’uburyo ari umwe mu bafatanyabikorwa ba Tribert Rujugiro mu bucuruzi akorera muri Uganda, ari nabwo buvamo inkunga zishyigikira ibikorwa bya RNC.
Si ubwa mbere kandi bivugwa ko Salim Saleh yashyigikiye abashaka guhungabanya u Rwanda kuko we ubwe yagiranye ibiganiro na Seth Sendashonga bigamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda nk’uko bigaragara mu gitabo cya Gerard Prunier.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Salim Saleh yagiranye kandi ibiganiro na muramu wa Kayumba witwa Frank Ntwali uri mu buyobozi bwa RNC.
Hari n’amakuru avuga ko Eric Gisa yabwiwe ko Rwigema yishwe na RPA bityo ko atagomba gushyigikira abari bayirimo ahubwo ko agomba kubarwanya ashikamye.
Src: IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/wD1JUJTenqk
https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com