HCR yarwanyije yivuye inyuma amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira bava mu Bwongereza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR cyangwa HCR, ryarwanyije ryivuye inyuma umugambi wa guverinoma y’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Itangazo rya HCR ryamagana uyu mugambi ryasohotse kuri uyu wa 14 Mata 2022 rikurikiye irya guverinoma y’u Bwongereza yari imaze gutangaza ko yamaze kugirana n’u Rwanda amasezerano yo kohereza aba bimukira bagezeyo mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Minisitiri w’umutekano w’imbere Priti Patel basobanuye ko aba bimukira bazaba bari mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bugisuzumwa, kandi “bazajya bafashwa kubaka ubuzima bushya kandi bwiza”.

HCR yagize iti: “Nyuma y’itangazo ry’uyu munsi, UNHCR irarwanya mu buryo bukomeye umugambi wa UK wo kwimurira ahandi inshingano zayo ku mpunzi, ikanasaba UK guhagarika umugambi wo kohereza abashaka ubuhungiro n’impunzi mu Rwanda mu gihe hasuzumwa ubusabe”.

Umuyobozi wungirije muri HCR ushinzwe kurengera impunzi, Gillian Triggs, yavuze ko umugambi wo kohereza aba bimukira uhabanye n’amasezerano mpuzamahanga yo kurengera impunzi, akabona ko bisa no kubacuruza nk’ibicuruzwa.

Yagize ati: “Abantu bahunga intambara, amakimbirane n’ubwicanyi bakwiye gufasha no kwerekwa urukundo. Ntabwo bakwiye gucuruzwa nk’ibicuruzwa, bajyanwa mu mahanga mu gihe ubusabe bwabo busuzumwa”.

HCR irashima ko u Rwanda rufite amateka meza yo kwakira impunzi n’abimukira neza, ariko ikemeza ko abenshi baba mu nkambi zarwo batabona amahirwe yo kwiteza imbere.

Ahubwo isaba ibihugu bikize gushyigikira u Rwanda ku mpunzi rusanzwe rucumbikiye.

Iti: “Mu gihe u Rwanda rwahaye n’umutima ukunze icumbi ritekanye impunzi zahunze amakimbirane n’ubwicanyi mu binyacumbi by’imyaka bishize, inyinshi ziba mu nkambi zibura amahirwe ku bukungu”.

“UNHCR yizera ko ibihugu bikize byagaragaza uruhare rwabyo bigatera inkunga u Rwanda n’impunzi rusanzwe rucumbikiye ariko hadakoreshejwe ubundi buryo”.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Mata 2022, Guverinoma y’u Rwanda, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’u Bwongereza mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira giherewe mu mizi, biciye mu guhangana n’ubusumbane mu mahirwe aboneka, butuma abimukira bahunga ibihugu byabo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubu bufatanye mu bijyanye n’Abimukira n’Ubutwererane mu Iterambere, bugaragaza ukwiyemeza k’u Rwanda mu kurinda abari mu kaga, ihame rigenga buri gihe politiki mpuzamahanga Igihugu kigenderaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent, ari na we washyize umukono kuri aya masezerano mu izina rya Leta y’u Rwanda, yavuze ko abimukira n’abasaba ubuhungiro bazakirwa binyuze muri ayo masezerano bazabona amahirwe angana n’ay’abo bazaza basanga.

Biteganyijwe ko bazabona amahirwe yo gusubira mu ishuri ku babyifuza, kongererwa ubumenyi butandukanye, kubona amahirwe y’imirimo, guhabwa serivisi z’ubuvuzi, izijyanye no kwitabwaho mu muryango n’izindi.

Binateganywa ko bazajya boherezwa kuba mu bice bitandukanye by’Igihugu barushaho kugera ku mahirwe angana n’ay’abandi basanze.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko bakigera mu rwanda bazaba basezeye ikibazo cy’ubusumbane mu kubona amahirwe yo kubakirwa ubushobozi n’iterambere rya muntu ari na yo ntandaro y’ubwimukira butubahirije amategeko.

Yongeyeho ko kubera amateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bafitanye isano yimbitse n’abakeneye ubuhungiro n’abifuza kubona amahirwe mu gihugu gishya.

Ati: “Nk’uko mubizi u Rwanda rwigeze kuba kimwe mu bihugu biza imbere mu kugira impunzi nyinshi ku Isi, ndetse n’Abanyarwanda benshi babonye igisobanuro cyo kubura ishyikizo”.

“Ibyo byahinduye uko tubona ubuhunzi n’ubwimukira;  u Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro bagera ku 130,000 baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abaturanyi bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi, n’abaturuka muri Afghanistan n’abimukira baturutse muri Libya”.

Yagaragaje ko ibyo bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IIO) n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yakomeje yizeza ko amarembo agifunguye mu gukomeza gukorana n’iyi miryango, n’abandi bafatanyabikorwa muri izi gahunda nshyashya, kugira ngo habeho ibisubizo bisobanutse kandi birambye ku bibazo by’ubuhunzi n’ubwimukira bikomeje guteza ububabare ku bihumbi by’abaturage.

Ariko ibyo ngo bikeneye gutanga ibirenze kubacumbikira kuko abimukira bagira uruhare mu iterambere ry’umuryango, Politiki n’ubukungu by’ahantu hose bageze.

Ati: “Ni cyo gituma dukeneye gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kurandura impamvu nyamukuru zitera ubwimukira, binyuze mu gutanga umutekano ndetse n’amahirwe byihuse ku babikeneye. Ni yo mpamvu nanone u Rwanda rwishimiye gukorana na UK muri ubu bufatanye”.

“Mu gihe aba bimukira bazoherezwa mu Rwanda, gushora imari mu iterambere ryabo, kubaha uburezi, akazi n’andi mahirwe, turabaha umwanya wo kubaka ubuzima bushya mu gihugu cyacu nka bamwe mu bagize umuryango nyarwanda mu buryo bwuzuye”.

Kubafungurira amahirwe asesuye ngo ntibizabafasha gusa ahubwo bizatanga inyungu ku Rwanda n’Abanyarwanda, bikazagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Ku bazumva badashaka kuguma mu Rwanda, biteganyijwe ko bazafashwa gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa ibindi bihugu byemera kubakira.

Ubu bufatanye burabonwa nk’igisubizo cya mbere ku bibazo by’abimukira mu rwego mpuzamahanga, bityo Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana n’u Bwongereza muri iki gikorwa gitanga icyizere mu rugendo rwo gukemura ibibazo by’ubuhunzi n’ubwimukira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza Priti Patel, yagaragaje uburyo u Bwongereza bishimiye gukorana n’u Rwanda muri uru rugendo rwo gukemura ikibazo cy’abimukira mu buryo burambye ndetse no guhangana n’abanyabyaha bari barabibonyemo icyuho.

Yavuze ko u Bwongereza bufite amateka maremare kandi meza y’ubufatanye n’u Rwanda, ndetse inyungu ibihugu byombi bisangiye zagiye zibyara umusaruro mu rugendo rw’iterambere ry’ubukungu, abenshi bava mu bukene ndetse hagaragara impinduka mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yagaragaje ko andi ko u Rwanda ari intangarugero mu ruhando mpuzamahanga, anashimangira ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari ijwi ry’Afurika muri gahunda z’iterambere rigira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’Akarere ndetse n’ibireba uruhando mpuzamahanga.

Ati: “U Bwongereza bwishimiye gukomeza gukorana bya hafi n’u Rwanda. Dufite inyungu nyinshi ziduhuza ariko kandi tukagira n’ingorane nyinshi duhuriyeho zirimo n’ikibazo cy’abimukira”.

Hagati aho u Bwongereza bwamaze gutegura ishoramari rya miliyoni 120 z’amayero (asaga miliyari 132 z’amafaranga y’u Rwanda)  azifashishwa mu gutera inkunga ibikorwa byose by’amahirwe agenewe Abanyarwanda n’abimukira birimo kubashyira mu mashuri yisumbuye, kubigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, amasomo y’indimi ndetse na kaminuza.

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye abimukira n’impunzi 130,000 baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Boris yatangaje ko rwazakira abandi ibihumbi n’ibihumbi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *