Ibyishimo byari byinshi ku munyarwenya Nyaxo n’abo bari bafunganwe i Burundi

Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo mu gukina urwenya, nyuma y’iminsi havugwa amakuru ko we ndetse n’itsinda rye bafungiwe mu Burundi, ku mpamvu zitakunzwe kuvugwaho rumwe, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2023 barekuwe, nyuma y’iminsi igera ku 10 bafunzwe. 

Amakuru avuga ko Nyaxo ndetse n’itsinda bari kumwe bafatiwe i Burundi mu ijoro ryo ku wa 2-3 Ukuboza 2023, bikaba bivugwa ko aba bose uko bari bafunganwe barekuwe nyuma y’ibyumweru bibiri bibura iminsi mike. ndetse bikaba bivugwa ko aba ubwo barekurwaga ibyishimo byari byinshi cyane. 

Kugeza ubu icyatumye aba basore barimo Nyaxo wamamaye mu gukina urwenya mu Rwanda batabwa muri yombi, ntabwo cyakunzwe kuvugwaho rumwe cyane ko nta rwego na rumwe rwigeze rwemeza amakuru y’itabwa muri yombi ye, kuko wasanganga hari bamwe bavuga ko bashobora kuba baritambitse mu nzira yo Perezida w’u Burundi yari agiye kunyuramo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *