Ibyo Katureebe uregwa gusebya Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame yigeze kuvugana na Museveni

Inzego z’umutekano za Uganda biravugwa ko zataye muri yombi Obed Katurebe, umwe mu bakekwaho kuzambya umubano w’u Rwanda na Uganda akoresheje umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Katurebe asanzwe ari umukozi w’ikigo gishinzwe itangazamakuru muri Uganda, Uganda Media Centre gishinzwe guhuza amakuru muri za Minisiteri n’ibigo bigize Guverinoma ya Uganda.

Amakuru y’ifungwa rye yatangiye gucicikana guhera ku wa 2 Gicurasi 2022 muri Uganda, ngo akekwaho gusebya abayobozi bakuru muri Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

Byavuzwe ko Katureebe mu masaha ya nyuma ya saa sita yakuwe mu rugo rwe ruri mu gace ka Kyanja mu nkengero za Kampala n’abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi, CMI, bari bafite imbunda, bamwambura uburenganzira bwo gukoresha telefone ye.

Aya makuru yakurikiwe n’urujijo kuko konte z’imbuga nkoranyambaga bikekwa ko ari ize ziri mu mazina ya ‘RPF Gakwerere’ zakomeje gukora, uzikoresha atangaza ko Katureebe yibeshyweho.

RPF Gakwerere wivuga ko ari umusirikare umaranye imyaka irenga 30 ipeti rya Corporal yagize ati: “Ejo ku wa 2 Gicurasi 2022, Bwana Obed Katureebe, umunya-Uganda utarigeze yica itegeko na rimwe, yafunzwe na Muhoozi Kainerugaba amushinja kuba njyewe”.

“Muhoozi Kainerugaba ndagusabye murekure, si njyewe, ntabwo yigeze aba njye kandi ntazaba njye. Uriya ni umusivili utarigeze yiga amasomo y’igisirikare ntazigera aba njye”.

Ubwo yabazwaga ku makuru y’ifungwa ry’umukozi w’ikigo ayoboye, Umuyobozi Mukuru wa UMC, Ofonwo Opondo yasobanuye ko Katureebe adafunzwe, ahubwo yajyanwe ahantu mu rwego rwo kurindirwa umutekano, kuko ngo hari abagambiriye kumugirira nabi.

Ikinyamakuru Chimpreports mu makuru cyahawe na bamwe bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu, kivuga ko ubwo Leta y’u Rwanda yari yaragaragaje ko ‘Katureebe’ ayisebya, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamuhamagaye, amubaza kuri iki kirego.

Katureebe ngo yasubije Umukuru w’Igihugu ko atari we RPF Gakwerere, asobanura ko ahubwo ari ikirego yahimbiwe n’umunyamakuru w’Umunyarwanda wigeze kuba inshuti ye. Museveni yiyemeje kubikoraho iperereza, uwiyishe inyuma y’iri zina akamenyekana.

Tariki ya 11 Werurwe 2022, Katureebe yatangaje inkuru y’igitekerezo cye kuri iki kinyamakuru, ashimira uruhare rw’umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wari umaze igihe kinini warazambye.

Katureebe yasobanuye ibihe yanyuzemo mu gihe ibi bihugu byari bibanye nabi, birimo n’ibyo gushinjwa kuba inyuma y’izina Gakwerere.

Ati: “Ku giti cyanjye niswe umuntu usebya Leta y’u Rwanda, wihisha inyuma y’izina ry’uwiyita RPF Gakwerere. Birababaje kuko nanjye simuzi”.

Yakomeje agira ati: “Nahisemo kudasubiza ibi birego byinshi by’abo mu Rwanda kubera ko nta magambo nari gukoresha kugira ngo andengere mu gihe ibihugu byombi byari bikibanye nabi”.

Katureebe na we wabaye umunyamakuru, yashimiye Imana ko umubano mubi w’ibi bihugu uri kurangira, ibiganiro birimo gusasa inzobe hagati yabyo bigikomeje, kandi ko igihe cya ba ‘rusahuriramu duru batangaza ibinyoma kugana ku iherezo’.

Kuri we, ngo nta gushidikanya, ameherezo RPF Gakwerere wa nyawe azamenyekana.

Ku rundi ruhande, amakuru ya The East African avuga ko Katurebe yajyanywe n’inzego z’umutekano zimukuye iwe mu gace ka Kyanja muri Kampala, kuri uyu wa Mbere.

Umuryango we uvuga ko kuva icyo gihe utarongera kumubona, icyakora umuyobozi wa Uganda Media Centre Ofwono Opondo kuri uyu wa Kabiri abinyujije kuri Twitter, yavuze ko umukozi we ari mu maboko y’inzego z’umutekano kugira ngo zimurinde abashakaga kumugirira nabi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere, bemeza ko Katurebe ashobora kuba yafashwe mu rwego rwo gusubiza ku murongo umubano w’u Rwanda na Uganda, kuko izina rye ryagarutse kenshi mu bo u Rwanda rushinja kuba abakozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

U Rwanda ruherutse kugaragaza ko rukibangamiwe n’ abantu bazwi bari ku butaka bwa Uganda bagambiriye guhungabanya umutekano warwo n’abakora icengezamatwara ry’urwango mu bitangazamakuru rikorwa n’abarimo Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere, Sula Nuwamanya, Gerald Tindifa, Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire n’abandi.

Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere ari mu bacengezamatwara ba RNC. Mu minsi ishize ubwo Uganda yirukanaga ku butaka bwayo Robert Mukombozi, umwe mu bayobozi ba RNC, Katurebe wiyise RPF Gakwerere ari mu bahise babyamaganira kure.

Yanditse kuri Facebook agaragaza ko afite ubwoba ngo kuko inzego z’umutekano za Uganda zatangiye kumushakisha.

Katurebe ashinjwa kugira uruhare mu ifatwa, ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu banyarwanda bangaga gukorana na RNC muri Uganda ndetse no gushakira uwo mutwe abayoboke imbere muri Uganda.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda umaze imyaka itanu urimo agatotsi. Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ibimenyetso byo kuwubyutsa byaragaragaye ku ruhande rwa Uganda binyuze kuri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *