Ngabo Medard wamenyekanye cyane nka Meddy, umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe n’abatari bake, akomeje kuvugisha benshi bakeka ko yaba yinjiye mu y’indi mirimo.
Meddy yagiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye ziganjemo iz’urukundo, gusa yajyaga acishamo akaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu Meddy nyuma yaje kwerura avuga ko ubu agiye kwiyegirira Imana akajya aririmba izo kuramya no guhimbaza Imana gusa.
Nyuma yuko yatangiye kujya aririmba izo ndirimbo, abantu batangiye gucyeka ko yaba yinjiye mu mirimo y’ivuga butumwa bitewe n’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari Kubwiriza mu rusengero.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.