Inama rukokoma yateraniye i Goma niki yavuze kuri M23 ikomeje kujya mbere mu mihigo?

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2024 i Goma muri Kivu ya Ruguru hateraniye inama yabereyemo ibiganiro bidasanzwe byahuje ubuyobozi bw’Ingabo n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta. 

Aganira n’Umunyamakuru wa CorridorReports Carly Nzanzu, yavuze ko bahuye n’ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, FARDC, baganira ku bibazo by’u mutekano w’abaturage ahanini bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, mu Burasirazuba bw’iki gihugu. 

Mu byari ku meza y’ibyigwa harimo kandi ikibazo cya Quartier ya Congo ya Sika, harimo ibibazo by’i Kasindi na Lubiriha. 

Muri iyo Nama kandi baganiriye no ku mirwano ikomeje kubica bigacika muri teritware ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru. Aho ingabo za FARDC zikomeje gusaba abaturage gufatanya n’ingabo maze bakarwanya umwanzi wabo. 

Ibyo bibaye mu gihe imirwano ikomeje kuja imbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa. 

Iyi mirwano yazindutse ibera muri teritware ya Masisi, mu gace ka Nyange, Gatovu no mu nkengero zaho. Ni mu gihe kandi ku munsi w’ejo hashize mu nkengero za Sake hiriwe imirwano ikaze yasize M23 isubije abayigabyeho ibitero inyuma. 

Kugeza ubu M23 iracyagenzura ibice byose yagiye yambura ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *