Meddy yabwiye amagambo meza umugore we, Mimi Mehfira, wizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 18 Ukuboza buri mwaka, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Meddy yabwiye umugore we ko ari amahirwe kumugira mu buzima bwe, kandi ko inkuru ye ari isomo kuri benshi bamukurikira.
Yavuze ko yishimira kuba uyu mugore yaramwemeye akaba na Nyina w’umwana we.
Yagize ati” Ndi umunyamugisha kandi nyuzwe no kukugira nk’umwunganizi wanjye, umugore wanjye ukaba na Mama w’umwana wanjye. Nabonye ibyo Imana yagukoreye uko imyaka ishira, inkuru yawe ni isomo kuri benshi.”
Meddy yarengejeho ko uyu mugore yamubaye iruhande mu gihe abandi bose bari bamwitaje, avuga ko amwumva kuruta abandi bose bari ku isi kandi ko ari we mpano iruta izindi yahawe na Rurema.
Ati “Wambaye iruhande igihe abandi bose bari banyitaje, unyumva kuruta undi muntu wese uri ku isi kandi ni wowe mpano iruta izindi nahawe n’Imana.”
Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy yasabiye Mimi umugisha, asaba Imana kumugumishaho Mwuka Wera, kandi atangaza ko amukunda iteka ryose. Ati “Umwuka wera ahorana nawe iteka ryose, isabukuru nziza rukundo rwanjye. Nkukunda iteka ryose.”
Mimi abinyujije ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram, yise umugabo we umwami avuga ko amukunda cyane iteka n’iteka. Ati “Ndagukunda mwami wanjye iteka ryose.”
Meddy yakoze ubukwe na Mimi Mehfira ufite inkomoko muri Ethiopia tariki 23 Gicurasi 2021, bubera muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba bombi bamaze kubyarana umwana w’umukobwa bise ‘Myla Ngabo’ wavutse tariki 22 Werurwe 2022.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.