Kigali: Abamotari bariye karungu batabarije Umunyarwandakazi wahondagurwaga n’abanyamahanga

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022 ahagana saa kumi n’imwe ahitwa i Nyarutarama habereye igisa n’imyigaragabyo nyuma y’uko abamotari baciye ku rupangu bagasanga hari Abahinde barimo gukubita umugore bivugwa ko yari asanzwe abakorera.

Umunyamakuru wa BWIZA ducyesha iyi nkuru, avuga ko yasanze umuturage witwa Jeannne Masika yicaye mu gipangu cy’Abahinde, abamotari n’abandi baturage bariye karungu banze kuva kuri icyo gipangu, bose basaba ko polisi yafata abo bahinde bakaba baryozwa icyo cyaha.

Ubwo polisi yahageraga, aba banyamahanga babanje kwinangira kujya mu modoka kugeza ubwo bamaze iminota igera kuri makumyabiri.

Umwe mu baganiriye na kiriya gitangazamakuru utashatse kwivuga amazina atangazwa, yagize ati: “Twahageze urugi rufunze, Abahinde bamushyize hasi barimo bamukubita, bamwicayeho hanyuma abaturage baratabara, barakomanga banga gufungura kugeza ubwo haje abaturage benshi basunika urupangu kugirango babone uko bamutabara”.

Undi yagize ati: “Bari bamukandagiyeho bazanye urupapuro ngo asinyeho, bari bafite n’icyuma”.

Akomeza avuga ko aba Bahinde bagaragaje agasuzuguro kandi bo bubaha abanyamahanga.

Ati: “Twebwe abanyamahanga mu gihugu cyacu turabubaha ariko ni agasuzuguro kubona umwenegihugu akubitwa agasuzugurwa bigeze hariya. Turasaba ko ubutabera bwazabibaryoza, bikabera n’abandi isomo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba Bahinde uko ari babiri batawe muri yombi, bakaba bakekwaho icyaha cyo gukubita umukozi bakoreshaga.

CP Kabera yagize ati: “Ni byo ayo makuru ni yo. Hari abagabo bafashwe na polisi bakekwaho icyaha cyo gukubita umukozi bakoresha, polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Remera ngo babazwe iby’iki cyaha”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Uyu mugore ni we wahondagurwaga

Abarimo abamotari bamutabarije kugeza abapolisi bahageze
Aba Bahinde bafashwe, bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB, i Remera

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *