Kigali: Igitaramo cya Koffi Olomide nikiba tuzigaragambya – Impirimbanyi

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Sylvie Nsanga avuga ko igitaramo cy’umuhanzi Koffi Olomide nikibera i Kigali, we na bagenzi be bazasaba uburenganzira bagakora imyigaragambyo.

Impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’abagore bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Koffi Olomide adakwiriye guhabwa uburenganzira bwo kuririmbira mu Rwanda kuko ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.

Nsanga ni umwe mu bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bwa #CancelKoffiKigaliConcert bwamagana igitaramo cy’uyu muhanzi w’Umunyekongo wamamaye ku mugabane wa Afurika, kimaze igihe kirenga ibyumweru bibiri cyamamazwa.

Ingingo zitandukanye zishyigikira icyifuzo cye yagiye atangariza ku mbuga nkoranyambaga, zishingiye ku birego Koffi yagiye aregwa byo guhohotera no gufata ku ngufu ab’igitsina gore, by’umwihariko ababyinnyi be.

Nsanga ashingiye ku kuba u Rwanda ruri mu bihugu biri imbere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ruha agaciro umugore, yasabye inzego bireba zirimo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, kugira uruhare mu ihagarikwa ry’iki gitaramo.

Gusa hari urundi ruhande rw’abifuza ko ubusabe bw’iyi mpirimbanyi n’abayishyigikiye butahabwa agaciro, bashingiye ku kuba ihagarikwa ry’iki gitaramo ryaba ridashingiye ku biteganywa n’amategeko.

Aba barimo umunyamakuru Samuel Baker Byansi, umaze iminsi akora ubukangurambaga bwa #DoNotCancelKoffiKigaliConcert busobanuye ngo “Ntimuhagarike igitaramo cya Koffi kizabera i Kigali”.

Mu gihe impaka zigikomeje, Nsanga yagiriye ikiganiro kuri Ukwezi TV cyatambutse kuri uyu wa 30 Ugushyingo, avuga ko iki gitaramo nikiba, we n’abandi bazigaragambya.

Yagize ati: “Koffi ni danger kuri publique! Tuvaneho no kuba yararepinze (yarafashe ku ngufu) abantu, umuntu ugenda ku manywa agakubita abantu, ni igiki kitubwiye twebwe nagera i Kanombe ko atazakubita umuntu?”

“Njyewe mfite icyizere ko igitaramo kitazaba; nikinaba nzasaba Polisi ko twigaragambya, twubahiriza amategeko ya Covid; niba bazemerera abagiye mu gitaramo, natwe ntabwo batwangira. Natwe tuzubahiriza amategeko ya Covid…”

Icyakora izi mpaka ntabwo zigeze zica intege abari gutegura iki gitaramo, kuri ubu bamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi bazafatanya na Koffi Olomide muri iki gitaramo.

Byitezwe ko Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao, azataramira muri Kigali Arena ku wa 4 Ukuboza 2021.

King James, Yvan Buravan na Chris Hat nibo bahanzi batoranyijwe kuzaririmbana na Koffi Olomide mu gitaramo gikomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *