Kigali: Umugabo ahuye n’Uruva gusenya nyuma yuko Ihabara rimutamarije umugabo imbere y’umugore we ko atazi gutera akabariro

Umugabo wo mu Kagari ka Rwezamenyo I mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge, yahuye n’uruva gusenya nyuma y’aho ihabara rye rimutamarije mu ruhame, rivuga ko atazi gutera akabariro.

Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 9 Werurwe, ubwo umugabo yari asohotse mu nzu y’umugore bivugwa ko asanzwe yicuruza, undi akaza amukuruye amashati amwishyuza amafaranga yari amurimo.

Uyu mugabo asanzwe afite umugore n’abana ariko yari yataye urugo rwe ajya gushimisha ihabara nubwo abihakana.

Bijya gutangira, umugabo yarangije igikorwa cy’abakuze asohoka yigize neza nk’urangije akazi kadasanzwe, nyamugore amusohoka inyuma amufata amashati avuga ko atamucika atamuhaye amafaranga yari amurimo dore ko no mu gitanda ‘nta kigenda’.

Byabanje gufatwa nk’urwenya ariko umugore avuga ko akomeje kuko atakwemera gukomeza kuberwamo ideni n’umugabo utazi agaciro k’umugore mu buriri.

Rubanda rwarahuruye baza kureba ibibaye kugira ngo niba hari ikibazo gikemurwe mu maguru mashya.

Aho gutabara umugabo wari umerewe nabi, bamwe mu bahuruye batangiye kumukwena bakanyuzamo bakabaza umugore we mukuru niba koko atazi gutera akabariro.

Abatuye muri aka gace, babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko intandaro yabaye ideni umugabo yari abereyemo iryo habara.

Uwamariya Mireille yagize ati: “Umugabo yagujije uriya mugore amafaranga bumvikana ko narenza itariki bumvikanye azajya amwungukira 1000 Frw ku munsi”.

“Uyu munsi rero yari agiye kumwishyura ibyo bihumbi 10 Frw nta nyungu, undi arabyanga amubwira ko agomba kuyamuhana n’inyungu bumvikanye kuko atazi no gutera akabariro”.

Ikibabaje kurushaho, uku guserera kose kwabereye mu maso y’umugore mukuru w’uyu mugabo n’abana.

Uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko ibyo gusambana n’iryo habara atari byo, ngo icyo rishaka ni ukumusenyera.

Ati: “None se ko avuga ngo sinzi gutera akabariro, ubu abana mfite ni we wabamyariye?”

Umugabo yihagazeho avuga ko azi gutera akabariro, ahubwo ko umugore, nako ihabara rishaka kumuharabika kuko yatinze kuryishyura.

Byarangiye uwo mugabo yishyuye amafaranga arenga ku yo yari yagurijwe n’ihabara, amahoro arahinda dore ko na ryo ryari ryafatiriye telefone ye rivuga ko nataryishyura, rimuha Sim Card gusa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *