Kigali: Umukobwa ahise atandukana n’umukunzi we ako kanya bapfa kumujyana muri ’ghetto’ yatiye

Mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, hari amabanga akomeye urubyiruko rukiba iwabo ruvuga ko rugirana n’abikodeshereza inzu nto zizwi nka “ghetto” , rugatizwa icyumba cyo kuganiriramo byimbitse n’inshuti zabo z’abakobwa baba batifuza ko zimenyekana.

Iyi migirire baba bayiziranyeho ko banagamije kuhakorera imibonano mpuzabitsina bigatuma bihisha amaso y’ababazi.

Umukobwa wari umaze kurambirwa kujyanwa muri “ghetto” ntirano, byamuteranyije n’inshuti ye.

Uwo musore wasezerewe n’inkumi, bimwe by’ab’ubu bita “Gukatira”, atuye mu Kagari ka Nyakabanda ya I, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.

Mu buryo butunguranye, uwo musore n’iyo nkumi yo muri Kivugiza iNyamirambo, bashwanye mu maso y’abantu, inshuti ye imwingingira kwinjira muri “ghetto” yari yatiwe mu Nyakabanda, hafi y’ahazwi nko kuri Café.

Uyu musore yagaragaye ari gukurura umukunzi we, undi yanga ko amwinjiza mu nzu y’abasore bagenzi be, aho yari yatiye, abantu barahurura.

Iyo nkumi yanze kuhinjira ahubwo ikamusaba ko bajya aho yari asanzwe amujyana, aho guhora amuzengurukana muri za ghetto z’i Kigali.

By’amatsiko, uyu mukobwa bigaragara ko nta soni agira, yamubereye ibamba, baranatongana kugeza umwe yuriye moto.

Umwe mu basore barebaga ibyo biba yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru uko ubushyamirane bwavutse hagati y’abari biriwe barebana akana ko mu jisho, banasangira.

Yagize ati: “Umusore yamukururaga umukobwa akanga kwinjira muri kariya kugi [Atunga urutoki akugi kinjira mu gipangu gicumbitsemo abasore] ahubwo akamusaba ko bajya aho yari asanzwe amujyana, undi akabyanga”.

“Nibwo numvise umukobwa abwira ngo niba adafite ubushobozi bwo gukodesha inzu ye barekane kuko adashobora kujya yirirwa azenguruka mu byumba by’abasore”.

Akomeza avuga ko uwo musore yahatirije, amubwira ngo natinjira birabatandukanya.

Umukobwa yabirenzeho ahita atega moto, agenda avuga ko umuntu uhirahira atira ghetto ari ukwisuzuguza no kutubaha inshuti ye.

Nubwo ari ibintu bikorwa mu ibanga, umuco wo gutira ghetto ureze mu rubyiruko mu mijyi, bamwe batinya igitsure cy’ababyeyi.

Bahitamo kujya kure mu gihe aho bagiye gutira n’ababyeyi bakuze b’iki gihe nta wirirwa abitindaho.

Binavugwa ko harimo n’aho za ghetto zikodeshwa, umusore utije mugenzi we akaba afite ayo aza kumwishyura cyangwa kumugurira inzoga.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *