Kuki Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasezeye mu gisirikare cya Uganda nyuma y’imyaka 28 agikorera?

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko yasezeye mu ngabo z’iki gihugu yari amazemo imyaka 28.

Ni icyemezo uyu mugabo w’imyaka 47 yatangaje binyuze ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022, aho yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu gisirikare kiri mu bikomeye ku Isi, nishimiye gutangaza ugusezera kwanjye”.

“Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi! Nkunda kandi nkanubaha aba bagabo n’abagore badasanzwe baharanira kugera ku budahangarwa bwa Uganda buri munsi”.

Lt Gen Muhoozi afashe icyemezo cyo gusezera mu gisirikare mu gihe n’ubundi yari amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya politike, byatumye benshi bakeka ko ari kwitegura gusimbura se.

Bimwe muri ibi bikorwa biheruka harimo ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bigamije gukemura ibibazo byari bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda, ibyo yagiranye na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’ibyo yagiranye na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda.

Lt Gen Muhoozi afashe iki cyemezo nyuma yuko mu minsi ishize, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wamwamaganye ku magambo aherutse kuvuga agaragaza ko ashyigikiye u Burusiya ku ntambara bwagabye muri Ukraine.

Kuwa Kabiri nibwo Muhoozi abinyujije kuri Twitter yatambukije ubutumwa bugira buti “Abatari abazungu bashyigikiye icyemezo cy’u Burusiya muri Ukraine. Putin ari mu kuri.”

Aya magambo ya Lt Gen Muhoozi yarakaje u Burayi ndetse Umuyobozi Wungirije wa EU muri Sudani y’Epfo, Dionyz Hochel avuga ko ibyo uyu mugabo yavuze ari “amahano adakwiye kwihanganirwa”.

Ati: “turamagana ibyatangajwe, twiteze ko ibihugu byo muri aka karere byumva uburemere bw’ibintu ndetse bikaba biri mu murongo umwe na EU, kandi nk’ibihugu bifite umurongo muzima bikwiye gufata umwanzuro wo kwamagana ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine”.

Dionyz Hochel yavuze ko mu gihe ibyo Muhoozi yavuze byaba ari wo murongo iki gihugu cyafashwe byatuma gifatirwa ibihano bitandukanye.

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 47 akaba umubyeyi w’abana batatu.

Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.

Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuyeyo muri Nyakanga 2008 atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Ayo masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ muri Leta ya Georgia.

Muri uwo mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘South African National Defence College’. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.

Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare bagiye bazamurwa mu ntera mu buryo bwihuse, ku buryo byagiye birwanywa n’abasirikare bakuru bari mu rugamba rwo kubohora Uganda barimo Gen David Sejusa na Kizza Besigye.

Iki kibazo kandi cyigeze kugibwaho impaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Kuzamurwa mu ntera byihuse kwa Lt Gen Muhoozi hari ababibona nk’uburyo Museveni akoresha kugira ngo azamurage ubutegetsi.

Umushinga w’uko Mohoozi azasimbura Museveni watangiye kugarukwaho cyane mu 2013, ubwo Gen David Sejusa Tinyefuza yavugaga ko ari umugambi muremure wa Perezida Museveni ndetse ko abasirikare bakuru batazawemera bazicwa.

Gen Muhoozi yakomeje kubihakana inshuro nyinshi, akavuga ko nta gahunda afite yo kwinjira muri politiki.

Mu kiganiro yagiranye na NTV mu 2017, umunyamakuru yamubajije niba atekereza kuzinjira muri politiki byaba binyuze mu buryo bw’amatora cyangwa ubundi bwose bushoboka.

Mu gusubiza, Muhoozi yagize ati “Aka kanya ntabwo ibyo biri mu byo ngambiriye habe na gato”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *