Kurikira Live Intambara ya Ukraine n’u Burusiya: Mudahusha wa mbere ku Isi yamaze kugera muri Ukraine

Amakuru yo mu gitondo kuwa gatanu tariki ya 11 Werurwe 2022, aravuga ko ingabo z’u Burusiya zarashe ibisasu ku mijyi ya Lutsk na Dnipro ya Ukraine kugeza ubu yari itararaswaho n’abarusiya.

Ibi bisasu byarashwe ku bibuga by’indege hamwe no ku ruganda rumwe gusa rusana moteri zimwe na zimwe z’indege z’intambara, nk’uko BBC ishami rya Ukraine ducyesha iyi nkuru ribivuga.

Umukuru w’umujyi wa Lutsk yanditse kuri Facebook asaba abatuye uyu mujyi kujya mu bwihisho aho bakwikinga ibi bisasu.

Ikigo cya leta gishinzwe ubutabazi muri Ukraine cyatangaje ko umuntu umwe yahise apfa mu bisasu byarashwe kuri Dnipro.

Mu itangazo iki kigo cyagize kiti: “Ahagana saa 6.10AM… Indege zarashe mu mujyi, zirasa ku ishuri ry’incuke n’inzu yo guturamo”.

Ukraine ivuga ko itazohereza abataratojwe ku rugamba

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yizeje ko amatsinda mashya y’abasivili batatojwe igisirikare barimo gufata intwaro ngo barwanye abarusiya batazoherezwa ku rugamba.

Alexei Reznikov yagize ati: “Nta gisobanuro byaba bifite. Ahubwo ingabo zacu ziri guhagarika umwanzi kuko zatojwe neza kandi zifite intwaro kurushaho”.

Yongeraho ko abo basivile bagenda bafata intwaro bagomba gukomeza kuvugana n’ingabo babamenyesha aho bari.

Abanya-Ukraine barenga 100,000 bamaze kwinjira mu matsinda ya gisirikare yo kwirwanaho, nk’uko Alexei abivuga, yongeraho ko abanya-Ukraine barenga 200,000 babaga mu bihugu by’iburayi bagarutse iwabo gufasha kurwana.

Hagati aho ibiganiro byahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov w’Uburusiya na Dymtro Kuleba wa Ukraine kuwa kane muri Turkiya nta kinini byagezeho.

Byarangiye aba bombi bavuze ko nta cyizere babona cy’agahenge karambye mu gihe cya vuba.

Inama y’umutekano ya UN yasabwe n’Uburusiya yemewe

Akanama gashinzwe umutekano ku isi muri ONU karaterana mu buryo budasanzwe none kuwa gatanu ku busabe bw’u Burusiya.

Ako kanama karaganira ibirego by’u Burusiya bivuga ko Amerika iri gutera inkunga ibikorwa byo gukora intwaro z’ubumara budasanzwe (biological weapons) muri Ukraine.

Abategetsi b’iburengerazuba bavuga ko u Burusiya buri guhimba ibi birego kugira ngo bubibonemo impamvu yo gukoresha bene izo ntwaro muri Ukraine.

“Izo ntwaro zagwa hehe?” Zelensky asubiza u Burusiya

Perezida Volodymyr Zelensky yasubije ibirego by’u Burusiya ko Ukraine iri gukorerwamo intwaro z’ubumara budasanzwe ku bufasha bwa Amerika.

Mu butumwa kuri video yatanze, yagize ati: “Biravugwa ko turi gutegura igitero cy’izo ntwaro”.

“Ibi bintera ubwoba, kuko tumaze kwemera neza ko: iyo ushaka kumenya imigambi y’u Burusiya, ureba ibyo bushinja abandi gukora”.

“Mwahisemo ibitero byo ‘kwambura bene izo ntwaro Ukraine? Mukoresheje ammonia? Mukoresheje phosphorus? Ni ibiki bindi mudutegurira?”

Zelensky avuga ko nta ntwaro nk’izo ziri gukorerwa ku butaka bwa Ukraine yongeraho ko bibaye byo yibaza ahandi zagwa atari muri Ukraine aho intambara irimo kubera.

Ingabo z’u Burusiya ‘muri 5km’ hafi ya Kyiv

Amashusho y’icyogajuru yerekanya imodoka z’intambara z’u Burusiya hafi cyane ya Kyiv, ibigaragaza ko igitero cyo kubutaka hafi y’uyu murwa mukuru cyaba kiri hafi.

Maxar Technologies ivuga ko izi modoka – ziheruka kuboneka mu majyaruguru ya Kyiv, hafi ya Antonov Airport – zegereye kurushaho kandi zikagota Kyiv.

Maxar ivuga ko ayo mashusho yerekana ibindi bice by’izi modoka zashinze imbunda zirasa imizinga ku mujyi wa Lubyanka uri kuri 60Km mu majyaruguru ya Kyiv.

Kuwa kane, umwe mu bategetsi bakuru mu ngabo za Amerika yavuze ko mu masaha 24 yari ashize ingabo z’u Burusiya zigiye imbere zikagera kuri 5km uvuye i Kyiv.

Kompanyi z’iburengerazuba zikomeje kuva mu Burusiya ku bwinshi:

JPMorgan Chase, banki nini muri Amerika mu kugira umutungo munini, yavuze ko iri kuva mu Burusiya kandi itazahashaka ubundi bushabitsi bushya.

Ikurikiye Goldman Sachs, banki y’ishoramari, yabitangaje mbere yayo kuwa kane ko igiye gufunga ibikorwa byayo mu Burusiya.

Muri rusange izi banki ntabwo zari zifite ibikorwa binini cyane mu Burusiya.

Ibibazo mu Burusiya bishobora kuba ubwo Western Union, imwe muri kompanyi nini ku isi mu kohereza amafaranga, izaba ifunze kuko kuwa kane yatangaje ko izahagarika by’agateganyo ibikorwa byayo mu Burusiya na Belarus.

Iyi kompanyi ikorera mu bihugu birenze 200 yamaganye iyi ntambara iyita “ibitero bikomeje kuri Ukraine”.

Warner Music, Sony Music Group na Uniqlo ni izindi kompanyi nazo kuwa kane zatangaje guhagarika ibikorwa byazo mu Burusiya.

Mudahusha wa Canada muri Ukraine

Umugabo wahoze mu ngabo za Canada ufatwa nk’umwe muri ba mudahusha bakaze kurusha abandi ku isi avuga ko yageze muri Ukraine gufasha kurwanya Abarusiya.

Uyu mugabo w’imyaka 40 – uzwi ku izina ry’intambara rya Wali – yarwanye muri Afghanistan aho bivugwa ko yishe abarwanyi benshi arasira ku ntera ya 3.2km.

Wali, avuga ko yarwanye ku ruhande rw’aba Kurde ubwo bariho barasana na Islamic State muri Iraq.

Ibiro ntaramakuru Canadian Broadcasting Corporation (CBC) bivuga ko Wali ari muri Ukraine aho yajyanye hamwe n’abandi batatu bahoze mu ngabo.

CBC isubiramo amagambo ye avuga ati: “Ndashaka kubafasha. Ntakindi. Abantu hano barimo kuraswaho bombe kuko gusa bashaka kuba abanyaburayi aho kuba Abarusiya”.

Abategetsi bavuga ko abakorerabushake barenga 20,000 bavuye mu bihugu bitandukanye ku isi bagiye kurwanya muri Ukraine.

Hari kandi umubare utazwi neza w’abacancuro bahemberwa kurwana bamaze kujya kurwana ku mpande zombi.

BBC

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *