Menya Amayeri abasore basigaye bakoresha ku munsi w’abakundana kugira ngo baryamane n’abakobwa mu buryo bubatunguye

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.

Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose aribyo, kandi si nako abantu bose babyumvikanaho.

Benshi rero mu bakobwa kuri uyu munsi ntabwo baba biyumvisha ko hari ibyo umuntu yakora ngo agukure mu byo urimo gutekereza maze akwihere izindi ntekerezo, ariko bibaho kandi bigakorwa uko wowe utabiteguraga.

Nibwo rero akenshi usanga abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina itatekerejweho kuko baba babahinduye ibitekerezo byabo.

Dore amwe mu mayeri abahungu bakunze gukoresha bigatuma abakobwa babemerera gukora imibinano mpuzabitsina batabiteguye.

Icyubahiro kirenze urugero

Ni kenshi uzasanga umukobwa w’imyaka 20 ari kumwe n’umuhungu w’imyaka irenga mirongo itatu ariko ugasanga umuhugungu yamwubashye aramukarabya mu ntoki akamutamika akamusiga amavuta akamwambika inkweto ndetse benshi bakanazihanagura ariko kugira ngo amwereke ko ari umuntu udasanzwe.

Ibyo rero bituma umukobwa atangira kwirekura agatangira na we kumva agize impuhwe ku buryo iyo atangiye kuvuga aba ameze nk’ uwabuze umwuka.

Iyo rero mumaranye umwanya uhagije wisanga wamaze kugirana imibinano mpuzabitsina na we kandi utari wabiteguye.

Kukubwira amabanga

Ku nyungu ze umuhungu ashobora kukubwira byinshi akagera n’ aho akubitsa ibinga, rimwe na rimwe hari ibyo akubwira akubeshya ubundi akagira ibyo akubwiza ukuri ukagira ngo ni impuhwe yakugiriye kandi we afite icyo ashaka.

Ubwo rero ni cya gihe usanga umukobwa atangira kugira impuhwe kuko aba yumva nawe wamubwije ukuri agatangira koroshya mu mutwe wamubwira ibintu byose ukumva arabyikiriza nibitaribyo akavuga yego.

Umuhungu rero iyo abonye wabaye utyo ahita yicinya icyara kuko aba yageze ku ntego ye. Usanga kenshi abakobwa bameze batyo bakunda no kumva bababajwe nibyo bababwiye akenshi bakagira amaranga mutima n’amarira akaza agashiduka batangiye kumukoresha imibonano mpuza bitsina itateganyijwe.

Kurira (Gusuka amarira)

Hari igihe kigera umuhungu agakoresha amarira, akarira cyane kugira ngo umukobwa ubone ko ibyo umuhugngu arimo kuvuga ari ukuri kandi bimubabaje.

Icyo gihe umukobwa abona ko agomba ku guhoza no kumuguma hafi agatangira kukubaza icyo wifuza ngo akiguhe kuko abayumva agahinda ufite yakagufashamo.

Nibwo rero iyo umuhungu amusabye ko baryamana kubihakana biramugora cyane kuko aba yamaze kwemera ko icyo ari cyo cyose yakimukorera.

We aba yumva ko niba ubimusabye aribyo bishobora kumukiza ayo Marira n’ako gahinda afate kuburyo kubihakana bimugora cyane.

Akenshi usa nga mwene aba bakobwa bemera bagakora imibinano kugira ngo bakize amarira abahungu baba bafite imitima yoroshye kuburyo we aba yumva ko ntakindi yamukorera keretse icyo amusabye. Kuryamana nyine.

Kukwizeza ibitangaza

Yego Si bose, ariko benshi mu basore bakoresha ibinyoma iyo barimo gutereta, Usanga ashobora no kukwemerera kukugurira inzu kandi we atarayigurira.

Iyo rero abona ko nawe watangiye kwizera ibyo ari kukubwira uba umuhaye umwanya wo kongera kukwizeza ibitangaza byinshi.

Nyamara mubyo aba ari kukubwira usubije amaso inyuma ushobora gusanga nta nakimwe kizima kiba kirimo ahubwo biba ari uburyo bwo kugira ngo abone kuburyo bworoshye icyo ashaka kugeraho.

Akenshi rero iyo umukobwa wamaze kumufata neza wamuguyaguye maze ugatangira kumubwira ibyo wifuza kumukorera , nawe atangira kumva ko ari wowe nshuti kandi ko nawe ashobora kukwitura ibyo waba ushaka kuri we.

Nibwo rero usanga uryamanye n’umuhungu kandi mu buryo utateguye. Mwene aba bakobwa rero usanga ari babandi bakunda utuntu twiza kandi ntabushobozi bafite.iyo ugize icyo umwemerera niyo waba umubeshya aguha icyo ushaka cyose.

Imitoma (amagambo asize umunyu yuje uburyaraya

Iyi ni imwe munzira zikomeye zishobora gutuma umuhungu n’ undi uwariwe wese agukoresha imibonano mpuzabitsina itateganijwe. Gusa ariko ibi bihira bamwe bazi kuvuga imitoma itera umukobwa kunezererwa , ikamukura mubyo yatekerezaga yo ubwayo ikamuha ibyo atekereza kubera uburyo wabimubwiyemo ndetse n’amagambo wakoresheje.

Tubibutse ko kuri uyu munsi, abasore n’inkumi bakundana (couples) bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana (passion).

Aha bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda… Saint Valentin rero ikaba igwa mu ntege umunsi mukuru wa Noheli mu gutangwaho amakarita menshi.

Uko uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ahantu hatandukanye:

Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje!

Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…

Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi;

Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.

Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapani kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.

Uretse mu gihugu cya Muri Brésil ho bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa “dos namorados”; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa “dia del amor y amistad” (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda utera imbere umwaka ku mwaka, ndetse kuri ubu mu bo tubona nk’abanyeshuri bo muri za kaminuza baba aribo baboneka nk’abawizihiza kurusha abandi cyane ko benshi baba babyungukiyemo kwerekana ingufu z’aho urukundo rwabo rugera.

Ubwo twatemberaha hirya no hino mu Mujyi wa Kigali twaganire n’abantu batandukanye bagira icyo badutangariza kuri uyu munsi ndetse bagira n’iyo babwira abakunzi babo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *