Menya uturere twapfushije abantu benshi mu Rwanda kurusha utundi muri 2023 unamenye icyabishe

Mu 2023, abatura-Rwanda 32,853 bapfuye ku mpamvu zitandukanye ziganjemo uburwayi, aho umubare munini muri aba wihariwe n’ab’igitsinagabo nkuko bigaragazwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare. 

Iyi mibare ikubiye muri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare izwi nka ‘Rwanda Vital Statistics Report’ y’umwaka wa 2023. Iyi mibare igaragaza ko 43% by’abapfiriye mu bitaro n’ibigo nderabuzima bazize indwara zandura, abagera kuri 46% bazira izitandura, mu gihe abandi 11% bazize izindi mpamvu nk’ibikomere n’imvune. 

53.8% by’aba bantu barenga ibihumbi 32 by’abantu bapfuye, baguye bigo nderaburazima n’ibitaro byo hirya no hino mu gihugu. Igaragaza ko ku ab’igitsinagabo bapfuye ari bo benshi kuko abagabo bapfuye mu 2023 ari 17,996, mu gihe abagore ari 14,857. 

Iyi raporo Igaragaza kandi ko mu mpfu zabereye mu ngo no mu miryango, izigera kuri 28.6% zatewe n’indwara zandura, 61.2% ziterwa n’indwara zitandura, mu gihe izindi 10.2% zatewe n’ibikomere n’imvune. 

Ugereranyije n’indi myaka umubare w’abatura-Rwanda bapfuye mu 2023 warazamutse, kuko mu 2019 hapfuye 23,771, mu 2020 hapfa 22,634, mu 2021 hapfa 19,797 mu gihe mu 2022 hapfuye 25,567. 

Mu 2023 Intara y’Amajyaruguru niyo yaje ku isonga mu gupfusha abantu benshi kuko yihariye abagera kuri 8,271, Umujyi wa Kigali ukagira 7,818, Amajyepfo akagira 6,819. Abapfuye mu Burasirazuba ni 6,135, mu gihe Iburengerazuba ari 3,509. 

Mu bijyanye n’uturere, Gasabo niyo yapfujije benshi kuko ifite abagera kuri 1,682, igakurikirwa na Nyagatare ifite 1,552 ndetse na Rubavu ifite 1,465. Akarere kapfujije bake ni Nyanza ifite 755, Karongi ifite 769, igakurikirwa na Ngororero ifite 797. 

Iyi raporo igaragaza ko mu byahitanye Abatura-Rwanda benshi harimo indwara zitandura nka cancer, diabetes, indwara z’umutima, stroke n’indwara zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.  

Ni mu gihe abandi bantu bahitanywe n’indwara nk’igituntu, umusonga, impiswi, malaria n’ibindi bibazo bishobora kwibasira ababyeyi mu gihe babyara ndetse na nyuma yaho. Hari n’abazize impanuka zo mu muhanda, kwiyahura n’ubwicanyi bukorerwa mu miryango. 

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubahiriza intego z’iterambere rirambye [SDGs], ziteganya ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu kugezwaho iterambere n’ubuzima bwiza muri rusange. 

Umwanzuro wa cumi mu yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yabaye muri Gashyantare 2023, uvuga ko Guverinoma yiyemeje “Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri.” 

“Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.” 

Intego ya Gatatu muri SDGs igamije iterambere ry’ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kurandura indwara z’ibyorezo, kugabanya imfu z’ababyeyi babyara, abana bicwa n’indwara zitandura, impanuka n’ibindi bigamije kugeza ubuzima bwiza kuri bose mu 2030. 

Gahunda y’icyerekezo 2063, Umugabane wa Afurika wihaye, iteganya ko nibura muri icyo gihe abaturage bose bazaba bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi, nta muntu ukicwa n’indwara zitandura, nta mugore upfa arimo kubyara […] ndetse ibihugu bikaba byarabashije kubona ubushobozi bukenewe mu kubaka urwego rw’ubuzima. 

IGIHE

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *