Abategura irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda batangaje abagize akanama nkemurampaka kiganjemo abakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza bo hanze y’u Rwanda.
Aka kanama nkemurampaka karimo Umunya-Autriche, Melanie Gessner wabaye Miss Earth ’Autriche 2019, Umunya-Macedonia Andreja Chiche Valievisk usanzwe ari umufotozi ari nawe uzatoranya Miss Photogenic n’Umunyamerika Nicole Docee wagaragaye mu ndirimbo ya Lady Gaga yitwa 911.
Harimo kandi umuhanzikazi wo mu Burundi Irene Uwimana Laura wanabaye Miss Globe 2020, Chelsea Fernandez wambitswe ikamba rya Miss Bikini Philippines 2020 na Titania Matekuolava ukomoka muri Nouvelle-Zélande wabaye Miss Earth Tonga 2019.
Harimo Umurusiyakazi Anastasia Lebediuk wabaye World Next Top Model, Umunya-Peru Andrea Luna ufite ikamba rya Miss Globe 2020, Umunya-Romania Bianca Paduraru ufite ikamba rya Miss Tourism Global 2018 n’andi makamba atandukanye y’ubwiza, Umuhindekazi Dr. Tejaswini Manogna wabaye Miss Earth India 2019 na Barbara Reis ukomoka muri Brésil wabaye Miss Supranational America 2018 .
Aba bagize akanama nkemurampaka ni 11 bazatanga amanota mu byiciro bine birimo Long Gown Competition ari nabo bazatoranya icyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse n’abazatanga amanota ku munsi wa nyuma.
Impamvu abazatanga amanota ari 11 ni uko Umurusiyakazi Anastasia Lebediuk wabaye World Next Top Model azatanga amanota ahantu habiri muri Long Gown Competition ndetse no ku munsi wa nyuma.
Abazatanga amanota y’abagomba kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma, Long Gown Competition na Talent Competition bose bazaba ari batatu naho abazatanga amanota ku munsi wa nyuma bazaba ari batanu.
Abakobwa 33 nibo bahatanye muri Miss Global Beauty Rwanda 2021 izasiga hatoranyijwe abakobwa batandukanye bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye y’ubwiza hanze. Iri rushanwa riri gutegurwa ku nshuro ya mbere n’Ikigo Embrace Africa.
Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko amarushanwa ari kugana ku musozo kandi ko buri wese mu kanama nkemurampaka bagiye bamuhitamo kubera umwihariko afite.
Ati “Gutora bizarangira ku wa 1 Kamena uyu mwaka aho abakobwa batandukanye barimo Miss Photogenic, Miss Populality n’abandi bazaba babonye amakamba bazatangazwa. Abagize akanama nkemurampaka twabatoranyije tugendeye kuri buri wese umwihariko afite.”
Aba bakobwa nibamara gutangazwa bazategereza umunsi wa nyuma wo gutanga andi makamba arimo azahesha abakobwa amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.
Ndekwe yavuze ko umukobwa uzahiga bagenzi be mu itora ryo kuri internet mu majwi azahita abona itike imugeza mu kindi cyiciro.
Ijwi rimwe ushaka gutora aryishyura 50 Frw, umuntu akagura amajwi bitewe n’amafaranga afite.
Kuri ubu abazahagararira u Rwanda bazajya mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.
Kugeza ubu, Stella Matutina Murekatete niwe uyoboye abandi n’amajwi 7. 455, Gretta Uwacu uri ku mwanya wa kabiri ufite amajwi 7.382, Landrine Gisagara Uwicyeza ufite 7. 210 mu gihe Aisha Uwase wa nyuma afite amajwi 14.
Aba bakobwa bose uko ari 33 bamaze gutoresha amajwi angana na 48.996 aho bamaze gukoresha 2. 449. 800 Frw.