Mu Mujyi: Umukobwa yashakanye n’umugabo we witwa Israel akiri isugi ariko yanga ko baryamana ataramugurira iPhone 14 Pro max

Umukobwa witwa Shaila yashakanye n’umugabo we akiri isugi ariko yanga ko baryamana ataramugurira iPhone 14 Pro max. 

Icyamamare muri Nigeria, Israel Afeare, uzwi nka Israel DMW, yatangaje ibyo umugore we Shaila n’umuryango we bamukoreye ubwo bari bamaze gushyingiranwa. 

Afeare abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko umuryango wa Shaila wamwatse amamillion atagira ingano yo gukwa umukobwa wabo bitewe nuko ngo yari akiri isugi. 

Ndetse ngo ubwo yateretanaga na Shaila yari amaze kumugurira iPhone ibyeri, zihagaze arenga million 2. 

Israel kuko yashakaga kubana n’umugore we, yaramukoye ndetse amukwa amafaranga menshi, ubwo byari muri Nzeri 2022. 

Gusa ubwo bageraga mu rugo umugore we yanze ko baryamana ndetse amubwira ko agomba kujya amwinginga naba ashaka ko baryamana, gusa umusore yaje kuregera iwabo w’umukobwa abaregera umukobwa wabo ariko nabo bamutegeka ko agomba kubanza kugurira umukobwa iPhone 14 Pro max kugirango bazaryamane kuko yari akiri isugi. 

Iyo iPhone yarayimuguriye kugeza n’ubu niyo atunze. 

Nyuma ya mezi 8 gusa umukobwa yatse gatanya baratandukana, umukobwa yamureze ko amuhohotera, mu gihe umusore we abishimangira ko umuryango wa Shaila hamwe na Shaila ubwe ari abantu bakunda imitungo ndetse ko icyo bari bagamije ari ukumurya imitungo ye. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Uko byagendekeraga umugeni w’i Rwanda warongowe bagasanga atari isugi 

Bitandukanye n’iby’ubu, hambere umwari w’i Rwanda washakwaga n’umugabo ntamusangane ubusugi byabaga ari nk’ishyano ku buryo akenshi no kumusenda byazagamo. 

Abasesenguzi bakunze kugaragaza ko kuba abahungu n’abakobwa nta byinshi byabahuzaga ku buryo bagirirana irari ribaganisha ku mibonano mpuzabitsina, no kuba ibibarangaza nk’ikoranabuhanga rya none bitarabagaho ari byo byatumaga byorohera abari kugumana ubusugi. Ubwo uwabaga atabufite yafatwaga nk’icyomanzi. 

Nubwo bwose guhura n’abahungu umwanya munini byari bigoye ku bakobwa, babyara babo akenshi ni bo babakoreshaga ibyafatwaga nk’amahano kuko bo iyo umwe yageraga iwabo w’undi byarashobokaga cyane ko barara ku buriri bumwe. 

Ababyeyi babarazaga hamwe bumva ko ari nk’abavandimwe nta bikomeye bakora, gusa inkubaganyi ntizibura kandi n’ukwihangana no kwifata kwa bose ntikungana. 

Mu kubaka urugo, umusore ni we wafataga umwanzuro wa nyuma akemeza niba agumana n’umugeni we cyangwa atanyuzwe no kubana na we atamusanganye ubusugi kuko amukemanga akamusenda. 

Inzobere mu mateka n’umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yavuze ko kumusenda bitari bisobanuye ko atazashakwa. 

Ati “Ntabwo bivuga ko umukobwa utari isugi atashakaga ahubwo yabaga ari amahitamo y’uwamushakaga. Yashoboraga no kumusenda agashakwa n’abandi.” 

Iyo umusore yabaga atanyuzwe n’umugeni agahitamo gutandukana na we kuko yasanze atakiri isugi, iwabo w’umukobwa “basubizaga inkwano n’inzoga yasabishijwe”. 

Birumvikana ko gusubiza inkwano cyari igisebo ku muryango ariko kandi umwana ni uwabo bamubaga hafi bakamuhumuriza, na we agategereza ko yazabona undi umukundira uko ari. 

Igitsure cya kibyeyi nticyabura ku mwana. Iyo umukobwa bamusendaga ababyeyi bararakaraga bakamwicaza hamwe “bakamuhanura” ariko ntibamusesereze ahubwo bakamwumvisha ko agomba kubyakira. 

Ikimenyetso cyakoreshwaga bagaragaza ko umwari yasanzwe atakiri isugi, ngo “bafataga ikibabi cy’iteke kuko hari aho kiba gitanyutse cyangwa bagafata igisusa bakagishyira mu giseke bakagihereza nyirasenge”. 

Kubera ko umuhungu ugiye kurongora bwa mbere yateraga akabariro nyirasenge w’umukobwa (na se wabo w’umuhungu) yicaye hafi aho, yatahaga azi ko umugeni ari isugi cyangwa atari yo kuko icyo giseke yagihabwaga barangije akabona gutaha. 

Nsanzabera yakomeje asobanura ko Abanyarwanda bafite umwihariko wo kugira ibanga mu muco wabo, bityo ko iyo umukobwa babaga basanze atari isugi byagumaga hagati y’imiryango yombi, ntibibe kimomo ku buryo byageza aho gusanga nk’abo byabayeho bazwi muri rubanda. 

Hari n’ubwo nyirasenge w’umukobwa na se wabo w’umuhungu bahitaga baganira kuri icyo kibazo wenda bitewe n’ubushuti imiryango ifitanye, bakamwumvisha ko agomba kwihanganira umugeni we na we yabakundira agacisha make. 

Umuhungu yabwirwaga n’iki ko umukobwa atari isugi? 

Mu muco Nyarwanda hari uburyo bwinshi abana bashoboraga guhabwa ubumenyi ku by’ibanze ababyeyi babona bakenera. 

Nta mashuri yabagaho, gusa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere umukobwa yabiganiraga na nyirasenge, umuhungu na we akabiganira na se wabo cyangwa nyirarume akamufasha kubisobanukirwa. 

Nsanzabera yagize ati “[Umuhungu] yaganizwaga na ba se wabo na ba nyirarume, kuko babaga babizi bakamubwira bati ‘umukobwa utari isugi uzamubwirwa n’ibi.” 

Umwari ushatswe ari isugi yafatwaga nk’umunyamutima kuko atasamaye ngo abutagaguze. Bitewe n’uko abenshi bubakaga ingo bakiri bato mu myaka ugereranyije n’ubu, hari amahirwe menshi yo kuba yaba atarabutakaza. 

Nsanzabera yavuze ko umukobwa w’i Rwanda yashakaga guhera ku myaka 14 kugeza kuri 18; akenshi urengeje 20 bakavuga ko yaheze ku ishyiga. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *