Musanze: Umugabo w’imyaka 34 yishwe n’amazi aturuka mu Birunga

Amazi y’imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Kamena, aturuka mu Birunga yahitanye umugabo witwa Nshimiyimana Samson w’imyaka 34 y’amavuko arapfa.

Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Bubande, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Urupfu rw’uyu mugabo rwatewe n’uko aya mazi yari menshi akaza kuzuza ruhurura ya Cyuve anyuramo ava mu Birunga, maze akica uyu nyakwigendera ubwo yageragezaga kuyambuka akagwamo.

Amakuru ya IGIHE avuga ko uyu mugabo yari agiye mu kazi k’ubuyede ari kumwe na bagenzi be. Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Nyakwigendera yaje gutembanwa n’ayo mazi aza kuboneka saa tatu za mu gitondo ari mu myaka y’abaturage mu Mudugudu wa Yorodani, Akagali ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve uyu mugabo yari atuyemo, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo umurambo we ukorerwe ibizamini.

Yagize ati: “Nibyo amazi aturuka mu Birunga agaca muri ruhurura ya Cyuve yahitanye uwo mugabo Samson, ni imvura ubundi tutari twiteze kuko tumaze iminsi dutangiye kubona impeshyi ariko imiterere y’agace dutuyemo imvura ishobora kugwa mu bihe bitari byitezwe, niyo mpamvu tubwira abantu kujya bigengesera igihe cyose bigaragara ko muri ruhurura harimo amazi menshi.”

Ntabwo bikunze kugaragagara ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi hagwa imvura nyinshi yangiza ndetse ikica n’abantu, ari ho ubuyobozi buhera busaba ko abaturage kutirara cyane cyane mu bihe bigaragara ko imvura iba yaguye muri aka gace karimo Ibirunga.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *