
Mu karere ka Musanze, umurenge wa Muko mu kagari ka Kabudundu, umugabo yafashwe asambanyiriza umugore w’abandi muri butiki.
Ahagana muma saa cyenda z’ijorozo ryo kuwa 13 Mata 2022 nibwo Uwitwa Nyirahabimana Leonille, yahurujwe abwirwa ko umugabo we Nzaramba David aryamanye n’undi mugore muri butiki yabo ubusanzwe uwo mugabo yararagamo.
Abaturanyi bakomeza bavuga ko umunsi umugore yari yaraye mu rugo, Nyirahabimana amaze kumva ko umugabo we ari kumuca inyuma yahagurukije umuhungu we w’imfura iryo joro bajya kuri butiki. Amakuru ya Rwandatribune akomeza avuga ko ubwo bari bageze yo Nyirahabimana yahise akomanga, ubusanzwe Umugabo yumvaga umugore we akomanze akihutira kumukingurira gusa uwo munsi siko byagenze.
Nyirahabimana agira ati: ”Nabwiye umuhungu wanjye ko aguma ku muryango wo ku irembo njye nkajya kuwo mugikari ngezeyo nkomanze umugabo yanga gukingura”.
“Ariko numva arikuvugana n’undi muntu, nagiye kubona mbona arafunguye vuba vuba hahubukamo umugore yirukanka cyane, nanjye mwirukaho iryo joro”.
Avuga ko bageze imbere mumazu yaho iyo nshoreke ivuka Nyirahabimana agira ubwoba akeka ko bene wabo bamugirira nabi aratabaza rubanda barabyuka bamufasha kumwirukaho ariko bayoberwa aho yihishe.
Aba baturage batabaye bihutiye guhamagara mudugudu bajya kubyutsa umugabo w’iyo nshoreke, basanga umugore yari yageze iwe kare, ubusanzwe bose ni abaturanyi.
Umugabo we yarabyutse ariko uwo mugore ukekwa yanga ko umugabo we avugana n’ubuyobozi arabirukankana.
Abayobozi b’umudugudu wa Kabudundu ku munsi weje bwabajije Nzaramba David niba yemera ko koko yaciye umugore we inyuma arabyemera avuga ko yashutswe n’uwo mugore amufatanije n’inzoga.
Nzaramba yasabye imbabazi umugore we mu ruhame. Gusa umugore yavuze ko izo mbabazi asaba zikemangwa ngo kuko iyo ngeso ayimaranye imyaka itatu yose kandi ari nako amusaba imbabazi.
Umunyamakuru yamubajije niba arakomeza mu nzego zo hejuru agira ati: ”Umugabo wanjye aramutse abicitseho namubabarira kuko butiki ayimariye uwo mugore kandi byose ari imbaraga zanjye”.
Yakomeje avuga ko abagabo bakwiye kunyurwa nabo bashakanye.
Ati: “Abagabo n’abagore bakwiye kunyurwa nabo bashakanye, uretse ko no kuba guca inyuma uwo mwashakanye ari icyaha gihanwa n’amategeko, hanze aha hari indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi izo ndwara zizana ubukene n’urupfu mu muryango”.
Ntabwo byadukundiye kuvugana n’uwo muryango w’umugore wafashwe asambana na David Nzaramba, hagize icyo batangaza twakibamenyesha mu nkuru yacu itaha.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ