Nararize nshiramo: Yaguye igihumure akimara kumenya ko umugabo babyaranye gatatu wamubeshye ko yapfuye yagiye gushaka undi mugore muri Amerika

Imwe mu nkuru zikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga, ni iy’umugabo ukomoka muri Uganda yasize umugore bari barabyaranye gatatu, ajya kwivuza kanseri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aza guhimba urupfu rwe ndetse ko yanashyinguweyo. 

Amakuru yaje kumenyekana ko ibi byose byari ibinyoma byo kugira ngo abone uko yishakira undi mugore aho muri Amerika, none nyuma byaje kumenyekana. 

Iyi nkuru yabaye kimomo itangajwe n’umugore we babyaranye gatatu ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter. 

Uyu mugore mu izina rya Remssx kuri ruriya rubuga, avuga ko “Inkuru avuga ari ukuri nta guhimba kuyirimo, nubwo atifuje gutangaza amazina ye”  

Ibi bikaba byatangajwe n’ikinyamakuru The Kampala Daily cyandikirwa muri iki gihugu. 

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yajyanywe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuvuzwa Kanseri, ariko akamwangira kujyana nawe. 

Akomeza avuga ko umugabo we ahubwo yahisemo kujyana na mushiki we wanamufashije muri ibyo binyoma byose. Icyakora ubwo yavugaga iyi nkuru yirinze kuvuga igihe ndetse n’amatariki ibi byabereyeho. 

Mu izina rya Remssx yitwa ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, aho yanyujije iyi nkuru yagize ati: “Umugabo wanjye yajyanywe muri Amerika kuvuzwa Kanseri. Ntiyanyemereye kujyana nawe, ahubwo yajyanye na mushiki we.”  

Yakomeje avuga ko “Nubwo naje kubwirwa ko yapfuye ndetse agashyingurwa muri Amerika, ariko naje kumenya ko ariho ari muzima ndetse yashatse n’undi mugore.” 

Ubwo hari hashize ibyumweru bine uyu mugabo ajyanywe mu bitaro, ni bwo mushiki w’umugabo yahamagaye uwo mugore amubwira ko umugabo we yapfuye kandi ko bitabakundira kugarukana umurambo kugira ngo uze gushyingurwa iwe. 

Ku rundi ruhande kandi amakuru avuga ko mbere yo kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwo mugabo yafashe inguzanyo ndetse ingwate ikaba yari inzu umugore we n’abana babagamo. 

Umugore n’agahinda kenshi yagize ati “Nararize anshiramo, sinashoboraga kumugeraho, ntiyigeze ambwira izina ry’Ibitaro ajyanywemo, mushiki we yitabaga telefoni yanjye rimwe gusa mu cyumweru.” 

Uyu mugore yatangaje ko nubwo yari yarabwiwe ibyo, ariko yaje kumenya ko umugabo we ari muzima ndetse yashatse undi mugore aho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  

Yagize ati “Naje kwemera uko ibintu bimeze, nahisemo gukomeza kwita ku buzima bwanjye.” 

Yasoje inkuru ye agira ati: “Ndashima ku bw’abana banjye, kuba dufite aho dukinga umusaya, kandi nshima no kuba tubana n’umuvandimwe wanjye unshyigikira akanamfasha muri byose.” 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *