Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yahishuye uburyo kwakira Perezida Kagame kwari nko ‘kwizirikaho igisasu.’

Imyaka 30 irashize umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ari hasi hejuru ariko ibimenyetso by’ibihe byerekana ko kuri ubu umwijima watangiye gusimburwa n’urumuri. 

Na Perezida Kagame aherutse kubigarukaho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cy’Abafaransa, Le Figaro mu ntangiriro za Werurwe. Yavuze ko “Ibintu byatangiye guhinduka guhera ku gihe cya Nicolas Sarkozy, kuri ubu Emmanuel Macron ari mu nzira nziza.” 

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, watabawe na Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012. 

Ni igikorwa na Sarkozy yishimira kiri mu by’ingenzi afata nk’ibyaranze ubutegetsi bwe bwamaze imyaka itanu, nk’uko yabigarutseho mu gitabo cye Le Temps des Combats cyasohotse mu 2023. 

Perezida Sarkozy yasuye u Rwanda tariki 24 Gashyantare 2010 mu ruzinduko rw’umunsi umwe. Ni we Perezida wa mbere w’u Bufaransa wari usuye u Rwanda nyuma ya Jenoside. 

Urwo ruzinduko rwaje rukurikiye ibiganiro yari aherutse kugirana na Perezida Kagame, akamubona nk’umuntu wo kwizerwa n’ubwo yemeza ko byari nko ‘kwizirikaho igisasu.’ 

Mu gitabo cye Sarkozy yagize ati “Nari maze igihe ntekereza ku mahano yabaye mu Rwanda. Nashakaga gusobanukirwa neza uburyo Jenoside yatangiye, uburyo amahano nk’ayo yashobotse ndetse n’icyo ingabo z’u Bufaransa zakoraga muri ibyo byose.” 

“Ni amahirwe nari maze iminsi mpawe ubwo nizirikagaho igisasu cyo kwakira Perezida Paul Kagame mu gihe benshi mu butegetsi bwanjye batabyumvaga, aho batekerezaga ko kumwakira gusa ari ubugambanyi ku ngabo z’u Bufaransa. Nashakaga guhindura ayo mateka yumviswe nabi. Uko kwifungirana kwagiraga ingaruka zikomeye kuri politiki yacu muri Afurika.” 

Sarkozy yageze i Kigali aganira na Perezida Kagame, asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse bombi baganira n’abanyamakuru. 

I Paris Abafaransa basigaye bavumira Sarkozy ku gahera by’umwihariko ibikomerezwa byahoze mu butegetsi bwa François Mitterrand, wari inshuti ikomeye ya Leta ya Juvenal Habyarimana. 

Nka Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu 2011, yanze kwakira mugenzi we w’u Rwanda. Gérard Larcher wari Perezida wa Sena na we yanze kwakira Perezida Kagame ubwo yasuraga u Bufaransa muri Nzeri 2011. 

General Lafourcade wari uyoboye Ingabo z’u Bufaransa zari muri opération Turquoise mu Rwanda, yanditse inyandiko avuga ko kwakira Perezida Kagame ‘ari igitutsi ku ngabo z’u Bufaransa.’ 

Nicolas Sarkozy agaragaza ko atacitse intege nubwo benshi batamwumvaga, akabihera ku musaruro w’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda kuri ubu, wagizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron. 

Ati “Nanyuzwe n’uburyo Perezida Macron yongeye kubyutsa iyo politiki natangije y’ubumwe n’ubwiyunge, agasura u Rwanda. Yabikoze neza nubwo yari ku gitutu cya bamwe mu nshuti ze.” 

“Benshi mu basesenguzi bakunze kwibanda ku gutakaza kw’ijambo ry’igihugu cyacu muri Afurika. Ibyo bavuga nibyo ariko mu Rwanda ho birihariye, u Bufaransa bwongeye kubahwa.” 

Umusaruro wo kwemera amakosa y’u Bufaransa mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, watumye u Bufaransa bwongera kugira Ambasaderi i Kigali nyuma y’imyaka irindwi butamugira. 

Byafunguye kandi amarembo abashoramari b’Abafaransa bongera kwibona ku isoko ry’u Rwanda, aho kuri ubu ibigo by’ubwubatsi, ibicuruza ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byafunguye amashami mu Rwanda. 

Nk’urugero, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko ibicuruzwa ruvana mu Bufaransa, mu gihembwe cya kabiri cya 2021 byari bifite agaciro ka miliyoni $ 9.09, ariko mu gihembwe cya kabiri cya 2023 agaciro kikubye hafi gatatu kuko byageze kuri miliyoni $23. 

U Bufaransa buza ku rutonde rw’ibihu 20 bya mbere u Rwanda rukorana nabyo ubucuruzi. 

Nicolas Sarkozy avuga ko ubwo yahuraga bwa mbere na Perezida Kagame, yamubonyemo umuntu utangaje kandi wo kwizerwa. 

Ati “Perezida w’u Rwanda ni umugabo muremure, utuje cyane [….]Paul Kagame ni umugabo witonda ariko ufite impano yo gutega amatwi. Aratekereza cyane kandi akaba umuhanga. Guhura kwacu kwa mbere kwatumye tujya mu mizi y’ikibazo dushakisha aho duhuriza.” 

Uyu mugabo w’imyaka 69 wakunze kutavugwaho rumwe muri politiki y’u Bufaransa, avuga ko igihugu cye gikwiriye kwivanamo politiki yo kumva ko gusaba imbabazi ari ugutsindwa. 

Ati “Hari imbaraga nyinshi ziri mu kwemera amakosa yacu aho kurwana no kuyahisha. Ndemeza ko ibyo twakoze ari byo kandi amateka azabigaragaza.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *