Niho umurambo wa Juvenal Habyarimana wahishwe: Mu mafoto, tembera inzu y’akataraboneka ahahoze urugo rwa Mobutu

Gbadolite ni umwe mu Mijyi yari igezweho kandi ikomeye ku ngoma ya Mobutu Sese Seko Koko Ngbendu wa za Banga, wayoboye Zaïre kuri ubu izwi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane ko ari naho yakomokaga.

Uyu Mujyi ni wo Murwa Mukuru w’Intara ya Nord-Ubangi. Uherereye mu bilometero 1150 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kinshasa ndetse uhana imbibi na Centrafrique kuko bitandukanywa n’umugezi wa Ubangi.

Usuye Gbadolite y’uyu munsi byakugora kwemera ko ari wo Mujyi wakiriye abantu b’ibikomerezwa nka Papa Yohani Paul II; Valéry Giscard d’Estaing wabaye Perezida w’u Bufaransa; Boutros Boutros Ghali wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Loni n’umuherwe David Rockefeller.

Abo bose babaga bagenzwa no gusura inshuti yabo magara, Mobutu cyane ko yari ahafite inzu eshatu z’akataraboneka yakundaga kuruhukiramo mu mpera z’icyumweru avuye mu kazi i Kinshasa.

Mbere y’uko Mobutu ajya ku butegetsi, Gbadolite yari icyaro kitagira amazi, amashanyarazi, imihanda, amashuri n’ibindi. Muri make ni ha handi Abanyarwanda bita mu ‘kitumvingoma’.

Aka gace kari gatuwe n’abaturage 1500 bibera mu tuzu tw’ibyondo ndetse Abanye-Congo benshi ntibari bayizi.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru IGIHE yatanzwe n’umwe mu bantu babaye muri Zaïre ya Mobutu, avuga ko iki cyaro cyaje guhinduka umujyi ukomeye nyuma y’uko uyu mugabo afashe ubutegetsi. Ibi ngo yabitewe n’uko ari ho yavukaga.

Ati: “Gbadolite ni Umujyi wavutse ku bushake bwa Mobutu, ni iwabo niho yavukiye rero ahitamo kuhashyira umujyi, yubaka inzu y’akataraboneka, hanyuma ahashyira hoteli nk’ebyiri cyangwa eshatu, uruganda rw’inzoga rutigeze rukora, ikibuga cy’indege n’imihanda”.

Uyu mutangamakuru yakomeje avuga ko Mobutu yasabye n’abantu bari bakomeye muri iki gihugu gushora amafaranga i Gbadolite.

Ati: “Yasabye abantu bari bakomeye mu gihugu muri kiriya gihe, buri muntu amutegeka kubaka inzu i Gbadolite, kugira ngo hagendwe hase n’umujyi akajya ajyayo, inama z’abaminisitiri akaba ariho zibera, abashyitsi bakomeye barimo n’abaperezida akaba ariho bamusanga kugira ngo umujyi ubeho”.

Kuva mu 1965, ubwo Mobutu yajyaga ku butegetsi yashyize imbaraga mu kubaka Gbadolite hatangira gushyirwa amavuriro, ikibuga cy’indege n’ibiro by’inzego za leta.

Kimwe mu bikorwaremezo byamenyekanye cyane, ni inzu y’akataraboneka Mobutu yari afite mu gace ka Kawele, yari yarahawe akabyiniriro ka ‘Versailles of the Jungle’.

Iri zina ryakomotse ku Mujyi wo mu Bufaransa wa ‘Versailles’ watuwemo n’abakomeye barimo Louis XIV. ‘Jungle’ ryo ryaturutse ku kuba iyi nzu yari mu ishyamba.

Iyi nzu yari yubatswe mu buryo bwa ‘villa’ ifite piscine ebyiri, irimo ibikoresho byo mu nzu bigizwe na zahabu bizwi nka ‘ersatz Louis XIV furniture’ ndetse n’ibikoresho bikozwe mu mbaho z’agaciro byaturutse i Carrara mu Butaliyani.

Ibikorwa byo kubaka iyi nzu byayobowe n’umuhanga w’Umufaransa mu by’ubwubatsi, Olivier Clement Cacoub afatanyije n’Umunya-Sénégal, Pierre Goudiaby Atépa. Amakuru avuga ko kubaka iyi nzu byatwaye miliyoni 400$.

Abagendereye Mobutu mu gihe yari atuye aha bavuze ko kuhicirwa n’inzara cyangwa inyota cyari ikizira kuko habaga hari Champagne zavuye mu Bufaransa n’amafunguro yateguwe n’abatetsi b’abahanga biganjemo Abanyaburayi, gusa ngo Mobutu we yikundiraga amafunguro gakondo arimo amafi, impala n’ubugari.

Mu kiganiro Albert Moleka yagiranye na The Guardian yavuze ko urwibutso afite muri aka gace ari urujyanye n’uburyo mu 1985 Mobutu yigeze gutumiza ‘cake’ mu Bufaransa ikaza iherekejwe n’Umufaransa wari wayikoze, Gaston Lenôtre. Icyo gihe Mobutu yatanze indege ye ya Concorde ngo imuzane.

Mu gihe Mobutu yabaga yakoresheje ibirori, yatumizaga na Paul Bocuse wari warubatse izina i Burayi nk’umutetsi w’umuhanga.

Akenshi ngo iyo Mobutu yabaga ari mu kiruhuko wasangaga yibereye muri piscine izengurutswe n’imizindaro irangurura umuziki wo mu bwoko bwa ‘classic’ yakundaga bihebuje.

Muri aka gace, Mobutu yari yarahashyize urugomero rw’amashanyarazi, hoteli y’inyenyeri eshanu ubu yahinduwe akabari, ikibuga cy’indege cyagwagaho indege ye n’uruganda rwa Coca-Cola rutigeze rukora n’umunsi n’umuwe.

Kuri ubu kandi muri aka gace hari inyubako nini yari igenewe gukorerwamo na Minisiteri y’amazi ariko ubu yahinduwe ishuri.

Niho umurambo wa Habyarimana wahishwe

Mobutu ni umwe mu bantu bari inshuti magara ya Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda. Nyuma y’ihanurwa ry’indege ye tariki 6 Mata 1994, umurambo wa Habyarimana wahungishirijwe muri Zaïre, Mobutu abanza kuwubika mu nzu ye i Gbadolite.

Nyuma yo kubona ko asumbirijwe n’ingabo za Laurent Desiré Kabila, Mobutu yafashe icyemezo cy’uko umurambo wa Habyarimana ugomba gutwikwa. Ibi yabikoze mu kwanga ko wagwa mu maboko y’aba basirikare.

Mobutu kandi yari yarasezeranyije umuryango wa Habyarimana ko umurambo we uzashyingurwa neza kandi bigakorwa mu cyubahiro.

Nyuma yo kubona ko aba basirikare basatira Gbadolite, Mobutu yafashe icyemezo cy’uko umurambo wa Habyarimana wimurirwa i Kinshasa ahagombaga kubera imihango yo kumusezeraho.

Mu gihe hari hategerejwe ko hafatwa icyemezo cy’uburyo umurambo wa Habyarimana ukwiriye gushyingurwa, wamaze iminsi itatu ubitse ahashyirwa imizigo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kinshasa.

Nyuma byaje kwanzurwa ko ugombwa gutwikwa. Kuko atari ibintu byari bimenyerewe muri iki gihugu, ubutegetsi bwa Mobutu bwifashishije Abahinde babaga muri iki gihugu.

Ku wa 16 Gicurasi 1997 nibwo umurambo wa Habyarimana watwitswe ku busabe bwa Mobutu. Muri uku kwezi ni nabwo Mobutu yafashe indege imukura i Kinshasa imujyana i Gbadolite, aho yavuye ahungira muri Maroc.

Akimara gushingura ikirenge i Gbadolite, abasirikare bigabije za nzu ze basahura ibikoresho by’agaciro byose byari birimo kugeza zihindutse amatongo burundu.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *