Nubwo butatashywe na Meddy na Diamond, The Ben yahishuye umuntu watashye ubukwe bwe bikamunezeza cyane

Umuhanzi The Ben yatangaje ko ubukwe bwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bwagenze neza ku buryo atabikekaga ariko yishimiye cyane ko Nyirakuru yabutashye nyuma y’iminsi yari arwaye cyane. 

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda,Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yavuze ko yashimishijwe no kuba nyirakuru yaratashye ubukwe bwe. 

Yagize ati:” Ikintu cyanshimishije ni uko mu minsi yashize ngira ngo nko mu byumweru bibiri bishize, Nyogokuru wanjye yararwaye cyane ndetse bigera ahantu habi cyane, ariko kuba yari mu bukwe bwanjye ejo, ibi ni ibihe udashobora gutesha agaciro habe na gato kuko ni ibintu bikomeye cyane, mbese muri make ni ubukwe bw’umuntu ariko ni n’ubukwe bw’umubyeyi”. 

The Ben yavuze ko yari afite ubwoba ku munsi w’ubukwe bwe bwo gusaba no gukwa ,bwabaye kuwa 15 Ukuboza,ahanini kuko ubukwe aba ari ubw’umuryango. 

Yagize ati “N’umunsi nari nifitiye akantu kameze nk’akoba ariko kagenda kayenga bitewe n’uko umunsi wagendaga umera neza kurushaho, ibyiyumviro byanjye rero ntabwo nabirondora”. 

Ubwo The Ben yari abajijwe icyamuteraga ubwoba yagize ati” Ni ubwoba bw’ibyishimo, hari igihe uba ufite ibyishimo bigutera kugira amarangamutima hanyuma bikagutera akoba ukuntu. Rero byari ibintu bidasanzwe kuko uriya munsi nubwo wari uwacu, wari n’umunsi w’ababyeyi buriya. 

Ni ukuvuga ngo uba ubizi neza ko ari ibihe ababyeyi basengeye igihe kinini cyane, ababyeyi bacu babyifuje kuzabibona noneho kubibaha bakiriho, biba birenze cyane”. 

The Ben avuga ko kuba umuryango we wose warabashije kwitabira ibirori bye, ari ibintu by’agaciro gakomeye. 

Umuhanzi The Ben kandi yavuze ko umuhanzi wo muri Kenya, Otile Brown yamaze kwemeza ko azitabira ubukwe bwe na Uwicyeza Pamela mu gihe hari abataremeza ko bazaza nka Diamond Platnumz. 

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi havugwa abahanzi b’ibyamamare bazitabira ubukwe bwa The Ben nka Sheebah Karungi, Tiwa Savage, Diamond Platnumz gusa uyu muhanzi yavuze ko bamwe muri aba bahanzi bazaba bahari koko ariko hari abataremeza ko bazaza. 

Yagize ati “ayo makuru aho aturuka simpazi gusa bamwe muri abo bahanzi bazaza. Diamond [Platnumz] ntabwo aremeza ko azaza, Otile Brown we yemeje ko azaba ahari. Tiwa [Savage] ntabwo tujya tuvugana.” 

Mu bandi bahanzi bakomeye bazaza harimo inshuti ye Meddy n’abandi bahanzi bakoranye hano mu Rwanda. 

Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamela bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa. 

Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *