Pasiteri yareze Umuhanzi King James kumwambura akayabo k’amafaranga

Umuvugabutumwa witwa Blaise Ntezimana yareze umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James kumwambura ibihumbi 30$ avuga ko yamugurije mu rwego rwo gushinga uruganda rukora gukora no gutunganya ifu y’ibigori (Kawunga). 

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, ahagana saa sita z’ijoro ni bwo Pasiteri Blaise mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yavuze ko mu mwaka wa 2021 yahaye amafaranga King James angana n’amadorali ibihumbi 30 [Miliyoni 38, 660, 100 Frw] kugira ngo bakorane ubucuruzi ‘Business’. 

Ubu bucuruzi bwari bushingiye ku gukora no gutunganya ifu ya Kawunga. Pasiteri Blaise yavuze ko ibyo yumvikanye n’uyu muhanzi atabyubahirije kandi ko n’amafaranga yari yamuhaye atigeze ayamusubiza. Yavuze ko kandi aya mafaranga yayoherereje King James yifashishije Banki yo mu gihugu cya Suède aho asanzwe atuye. 

Kuva icyo gihe, uyu mugabo yatangiye inzira zo kwishyura ideni rya Banki yafashe, ndetse yongeraho n’inyungu asabwa na Banki cyane ko uyu muhanzi uri mu bakomeye mu gihugu yanze kumwishyura. Yatangaje ko yuma yo kubona ko atabashije kumvikana na King James, yitabaje inzego zinyuranye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego. 

Iki kirego yatanze ko cyamusabye ko ava muri Suède aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye gukurikirana Dosiye ye aho igeze. Yagaragaje ko yigomwe byinshi birimo kwishyura amatike y’indege ndetse yishyura n’avoka ariko ikibazo nticyarangira. 

Mu butumwa yanyujije kuri X yanditse asaba Perezida Kagame kumurenganura. Aho yasoje agira ati “Ntanga n’amafaranga y’amatike y’indege n’ay’aba avoka ariko ikibazo ntikirangire kuko yagiye ananiza ubutabera n’ubwo adahakana umwenda amfitiye, ariko akinangira kunyishyura. Ndabinginze mundenganure.” 

Icyakora na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima abinyujije kuri X yavuze ko Pasiteri Baise asanzwe ari inshuti ikomeye ya King James, wamuhaye amadorali ibihumbi 30 ngo bakorane ubucuruzi (Business) nta masezerano bagiranye (Kontaro) nyuma barahomba. 

Minisitiri Utumatwishima yavuye imuzi ikibazo cy’Umuhanzi King James n’uvuga ko yamwambuye arenga million 30 z’Amafaranga y’u Rwanda. Aho yavuze ko uyu Blaise (Urega King James) basanzwe ari inshuti zikomeye ngo dore ko muri 2021, uyu usanzwe atuye muri Sweden yapanze gukorana Business na King James. 

Amuha ibihumbi $30 by’amadolari nta masezerano bagiranye, byarangiye ibyo bari bapanze gukorana bihombye. Minisitiri akomeza avuga ko yavuganye n’aba bombi yaba King James ndetse na Blaise, ndetse King James bikarangira yemeye kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. 

Yagize ati “Rubyiruko, Blaise ntabarangaze. Ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye 30K USD nta contract bakorana business barahomba. Navuganye na Blaise. Nicaranye na King James. King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y’ubucuti yanze. Ajye mu butabera.” 

Pasiteri Blaise wafatanyije na King James mu gutangiza uru ruganda, byageze igihe asaba ko amafaranga yashoyemo yose ayasubizwa, ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara ibibazo by’uko uru ruganda rutagitanga inyungu rwari rwitezweho mu bihe bitandukanye. 

King James yagiye abwira Pasiteri Blaise ko bitakunda ko amafaranga yose ayasubizwa, ari nayo mpamvu inzego z’ubutabera zigomba kwifashishwa mu kugaragaza ko umugabane wa buri umwe, hashingiye ku byo buri wese yashoye. 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *