Perezida Kagame yakosoye Gen. Muhoozi Kainerugaba watangije irushanwa ry’ubwiza hagati y’u Rwanda na Uganda?

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaba yakosoye umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba watangije irushanwa ry’ubwiza bw’abagore barwo na Uganda.

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 ni bwo Gen. Kainerugaba yavuze ko urugamba yifuza ko u Rwanda na Uganda byakabaye bihanganiramo ari urw’ubwiza gusa, buri gihugu kikagira abagore bahatana, abatsinze bakegukana ibihembo.

Yagize ati: “Intambara dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda ni urugamba hagati y’abagore bacu, tugahitamo umwiza kurusha abandi ! Twajya dutegura irushanwa buri mwaka. Ryabamo n’ibihembo”.

Akimara gutangariza aya magambo kuri Twitter, abakoresha uru rubuga bo muri Uganda no mu Rwanda batangiye kwitabira irushanwa, bagaragaza amafoto y’indobanure y’abagore beza bo mu bihugu byabo, amwe muri yo uyu musirikare ayakorera ‘retweet’.

Gen. Kainerugaba wari umaze gutangiza iri rushanwa, yifurije buri ruhande guhirwa, ashyiraho abantu babiri bagize akanama nkemurampaka bashinzwe kubarura amajwi no kuyatangaza.

Yagize ati: “Ndifuriza impande zombi amahirwe masa muri uru rugamba ruto rw’abagore beza b’Abagandekazi n’Abanyarwakazi”.

“Nshyizeho Rugyendo Quotes na Rufagari nk’abakemurampaka. Mureke baze kuduha ibyavuyemo mu kanya”.

Mu gihe atari yagatangaje ibyavuye muri iri rushanwa, kuri uyu wa 13 Gashyantare, Gen. Kainerugaba yemeje ko Perezida Kagame yamukosoye, amubwira ko Abanyarwandakazi n’Abagandekazi bose ari beza.

Uyu musirikare yagize ati: “Data wacu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yambabariye ku bwo kugerageza gutangiza irushanwa hagati y’Abagandekazi n’Abanyarwandakazi”.

“Yavuze ko bose ari beza! Ndamushimira ku bwo kunyobora”.

Gen. Kainerugaba amaze iminsi agaragaza ko u Rwanda na Uganda byari bimaze igihe mu makimbirane bidakwiye gukomeza kubana nk’abakeba, ahubwo bikwiye kongera kubana nk’ibihugu by’ibivandimwe.

Byose biboneka mu butumwa bwinshi yatangarije kuri uru rubuga nkoranyambaga kuva yagirira uruzinduko mu Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *