Perezida Putin w’u Burusiya yahishuye ibyo yifuza ngo ahagarike intambara muri Ukraine

Perezida Vladimir Putin yaraye ahamagaye mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, amugezaho ibyifuzo by’igihugu cye Ukraine igomba kubahiriza kugira ngo buhagarike intambara kuko bwifuza ko hagaruka amahoro.

Ni ikiganiro cyamaze iminota 30 nk’uko BBC yabyanditse. Umujyanama akaba n’umuvugizi wa Erdogan, Ibrahim Kalin, umwe muri bake bumva telefoni ya Perezida, yavuze ko ibyo u Burusiya busaba biri mu byiciro bibiri.

Nk’uko Kalin yabitangaje, ibintu bine bya mbere u Burusiya busaba ntabwo bikomeye cyane kuri Ukraine.

Igikomeye muri byo ni uko Ukraine yemera kubaho nta ruhande iriho kandi ikareka gusaba kujya muri NATO. Iki cyo Perezida Volodymr Zelensky yamaze kucyemera.

Hari ibindi busaba muri iki cyiciro bisa n’aho ahanini ari ibyo gusigasira isura y’u Burusiya birimo ko Ukraine igomba kubaho itagira intwaro kugira ngo itaba ikibazo k’u Burusiya.

Ko habaho kurengera ururimi rw’Ikirusiya muri Ukraine. N’ikintu bita kuvanayo aba-Nazi.

Gusa icya nyuma kuri Zelensky ni nk’igitutsi kuko ubwe ni Umuyahudi ndetse ufite benewabo bishwe muri Holocaust, ariko Turikiya ivuga ko byoroshye kuri Zerensky kubyemera gusa ko bishoboka ko byaba bihagije gusa ko Ukraine yamagana uburyo ubwo ari bwo bwose bw’aba-Nazi b’iki gihe no kubarwanya.

Icyiciro cya kabiri ni ho ingorane ziherereye, Putin yavuze ko hakenewe ibiganiro imbonankubone hagati ye na Zelensky mbere y’uko habaho kumvikana kuri izi ngingo.

Zelensky we yamaze kwemera ko yiteguye guhura na Putin bakaganira ubwabo.

Aba bayobozi kandi ngo bavuze ku bireba agace ka Donbas, mu burasirazuba bwa Ukraine, ahari ibice byamaze kwiyomora kuri Ukraine, hamwe no kuri Crimea.

Hano ibyitezwe ni uko u Burusiya buzasaba Ukraine kurekura ako karere ko mu burasirazuba, gusa ibyo bizaba ikibazo.

Ikindi gitekerezwa ni uko u Burusiya buzasaba ko Ukraine yemera yeruye ko Crimea yafashwe n’u Burusiya mu 2014 ari ahantu h’u Burusiya. Ibi ariko ngo byaba ari umuti usharira kuri Ukraine.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *