Perezida Zelensky wa Ukraine yatangaje ko yifuza kugirana umubano wa hafi na Afurika

Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yongeye gusaba ko yageza ijambo ku bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, anagaragaza ko yifuza kugirana umubano wa hafi n’uriya muryango.

Perezida Zelensky yabisabye abinyujije muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dimitro Kukeba wagejeje ubusabe bwe kuri Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Moussa Faki yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ati: “Nahamagawe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dymitro Kuleba. Yavuguruye ubusabe bwa Perezida Zelensky bwo kugeza ijambo ku bakuru b’ibihugu bya AU ndetse n’icyifuzo cye cyo kugirana umubano wa hafi na AU”.

Faki yunzemo ko yashimangiriye imbere ya Kuleba ko Ukraine ikeneye gukemura amakimbirane yayo n’u Burusiya binyuze mu gushaka igisubizo kinyuze mu mahoro.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Volodymyr Zelensky asabye ko yageza ijambo ku bakuru b’ibihugu bya AU.

Ku itariki ya 11 Mata Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yatangaje ko mugenzi we Volodymyr Zelenksy wa Ukraine yamusabye ko yageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Sall kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yavuze ko Zelensky yamugejejeho ubu busabe nyuma yo kugirana na we ikiganiro kuri terefoni cyibanze ku ngaruka intambara yo muri Ukraine yagize ku bukungu bw’Isi ndetse n”ibikenewe ngo habeho ibiganiro” mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane ya Ukraine n’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine akomeje gusaba kugeza ijambo kuri AU/UA, mu gihe ibihugu bigize umugabane wa Afurika bitabona ibintu kimwe ku bibazo biri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Urugero, mu bihugu 58 byahisemo kwifata ubwo ku itariki ya 07 Mata hatorwaga umwanzuro uhagarika u Burusiya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa muntu, 24 byari ibya hano ku mugabane wa Afurika.

Ibihugu icyenda bya Afurika ni byo byagaragaje ko bishyigikiye uriya mwanzuro, ibindi icyenda biwutera utwatsi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *