Peter w’i Musanze wavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije na mushiki we bakorewe ibidasanzwe na Yago nyuma y’uko abavandimwe be babiri bose bitabye Imana.

Nyuma y’igihe atagaragara mu biganiro kubera kwerekeza mu bikorwa bitandukanye by’umuziki we, umunyamakuru akanaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya Yago,  yakoze agashya yongera gusura Peter na mushiki we b’i Musanze bavukana na Paul ndetse na Andrew n’ubwo bo bitabye Imana. 

Uyu munyamakuru binyuze kuri Shene ye ya YouTube yise ‘Yago Tv Show’ akigera muri uru rugo yabasabye ko bakura mu modoka ibintu yabazaniye byo kurya, nyuma abasaba kuzana udutebe hanze bakaganira.  

Ubwo baganiraga Yago, uyu munyamakuru yababazaga ukuntu babayeho nta bavandimwe babo, icyakora bavuga ko bajya babakumbura cyane kuko ubu basigaranye irungu, dore ko bakundaga kuganira cyane. 

Peter n’uyu mushiki we bahishuriye Yago ko kuva aba bavandimwe babo bapfa batorohewe n’ubuzima kuko bagenda baterateranya ubuzima bugakomeza.  

Icyakora Mukasenge Thérèse uvukana na Peter (Mushiki wa Peter) avuga kugeza ubu ntacyo bajya bababura kuko abantu benshi bakomeza kubafasha ku buryo nta na rimwe bajya baburara cyangwa ngo babure n’igikoma cyo kunywa. 

Mu myaka yashize niba warakoresheje imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa YouTube ntabwo wabuze kubona abagabo batatu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakomoka mu Karere ka Musanze.  

Abantu benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakundaga aba bavandimwe batatu kubera ukuntu baganiraga bikomeye ndetse bagasetsa abantu benshi. 

Umunyamakuru wa Afrimax TV wabazamuye binyuze kuri YouTube yakunze gushimirwa na benshi kubera ukuntu yabakuye mu bwigunge ndetse akajya abafasha mu buryo bushoboka bwose. 

Aba bagabo batatu bazwi ku mazina ya Peter, Paul na Andrew, bari bariho mu buzima bubabaje ariko kuva batangira kuganirizwa n’uyu munyamakuru wabazamuye, hari benshi bahise babahanga amaso. 

Aba bombi uko ari batatu nyuma bahise batangira no kugaragara muri Film bakina bityo imibereho yabo irahinduka kuko batangiye kujya bakuramo amafaranga yo kubatunga. 

Umwe muri aba bavandimwe witwa Rudakubana Paul wari ufite imyaka 56 yitabye Imana mu mpera z’Ugushyingo kwa 2022 azize urupfu rwatunguranye, kuko yasanzwe mu nzu mu Kagari ka Cyabagarura yashizemo umwuka. 

Nyuma y’igihe gito, nabwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko nanone uwitwa BUHIGIRO Andrew wari ufite imyaka 86 y’amavuko ndetse akaba yari we mukuru muribo yitabye Imana, azize uburwayi busanzwe, akaba yaritabye Imana ku wa 14 Nzeri 2023. 

Amashusho umunyamakuru Yago yanyujije kuri Shene ye ya YouTube, nyuma y’igihe kinini abantu basa naho batabona Peter uvukana n’aba bavandimwe bitabye Imana, agaragaza yagiye kubasura ndetse yabashyiriye ibintu byinshi mu imodoka harimo ibyo kurya, amavuta amasabune, ndetse n’ibindi byinshi, aho yasanze kuri ubu Sindikubwabo Peter asigaye abana na mushiki we bavukana witwa Mukasenge Thérèse. 

Baganira n’uyu munyamakuru, ikiganiro cyakoze ku mitima ya benshi kuko Yago yageragezaga kubabaza uko babayeho ndetse akababwira ko nubwo ataherukaga kuza kubasura ari ibintu agiye kujya akora. 

Ibi Yago yabibabwiye nyuma yuko mu minsi yashize aba bari bamaze kuba nk’abavandimwe kuko yatumye bamenyekana akajya abafasha mu bintu byinshi bitandukanye ndetse akabajyana no kubatembereza ahantu hatandukanye muri iki gihugu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *