Imirwano ikomeye ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahitwa Ngugo na Nyesisi muri Gurupoma ya Rugali.
Inyeshyamba bikekwa ko ari iza M23 zikomeje ibitero byo kwigarura udece dutandukanye two mu Rutscuro.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Ugushyingo 2021 zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Congo FARDC biri ahitwa Nyesisi na Ngugo, mu mirwano itamaze akanya ingabo za Leta zikizwa n’amaguru.
Amakuru ya Rwandatribune aturuka mu gace ka Rugali yavuze ko abo barwanyi basahuye intwaro nyinshi, ibiryo n’imiti barangije basubira mu ishyamba, kugeza ubu abaguye muri iyo mirwano ntibaramenyekana.
Tubibutse ko, mu itangazo ryasohowe n’urwego rushinzwe amapariki ICCN (institut congolaise pour la conservation de la nature) rwavuze ko Brigadier en chef Kanyarucinya Étienne ufite imyaka 48 winjiye mu 1995, ubwo yari ayoboye abarinzi ba Pariki bari muri Paturuye baje kugwa mu gico cyari cyatezwe cy’abarwanyi ba M23, akarasirwamo.
Kugeza ubu, abarwanyi ba M23 nibo bari bakigenzura utu duce twa Nyesisi na Ngugo, gusa ntacyo uruhande rwa M23 ruravuga kuri aya makuru.
Mu yandi makuru, Inyandiko zigaragaza imiterere y’ikibazo cy’abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda no muri Uganda n’uburyo burambye bwo kugikemura, zigaragaza ko Guverinoma ya RDC yagennye ingengo y’imari ya miliyoni 2,4$ ku bari mu Rwanda.
Kuwa 8 Ugushyingo, Bertrand Bisimwa uhagarariye Urwego rwa Politiki rwa M23 ku barwanyi bahungiye muri Uganda, yashyize hanze itangazo ryamagana ibirego byavugaga ko uyu mutwe waba warubuye intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imirwano yabereye ahitwa Chanzu na Runyonyi mu gace ka Rutshuru mu Majyaruguru ya Kivu.
Yashimangiye ko umutwe ayoboye umaze igihe kinini utegereje ko hashyirwa umukono ku masezerano yashyizweho n’impande zombi asobanura uburyo iki kibazo kigomba gukemuka.
Ayo masezerano agena ko Leta ya Congo igomba gutanga imbabazi ku barwanyi ba M23, igakuraho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abahoze muri M23, ko habaho gusubiza mu gisirikare no muri politiki ku buryo abasirikare bagaruka mu ngabo za Congo hanyuma abanyapolitiki nabo bagahabwa imyanya atari mu Nteko kuko hakorwa amatora. Icya kane ni ugucyura impunzi.
Kugira ngo uwo mwanzuro ugerweho, byaturutse ku biganiro byahuje uruhande rwa RDC na M23 bigizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda.
Jeune Afrique yatangaje ko kugira ngo uyu mwanzuro ugerweho waturutse ku biganiro Perezida Kagame yagiranye na Félix Antoine Tshisekedi mu ntangiriro za 2019 ubwo yari yagiye i Kinshasa kumutabara mu gushyingura umubyeyi we. Icyo gihe bagiranye n’ibiganiro byihariye binageza no ku ngingo ya M23.
Nyuma y’umwaka ayo masezerano asinywe, ishyirwa mu bikorwa ryayo riracyari ihurizo nubwo abo muri M23 bemeza ko bagishikamye kuri ayo masezerano.
Bishop Jean Marie Runiga wayasinye ku ruhande rwa M23 aherutse kubwira IGIHE ko we na bagenzi be badateganya intambara.
Ati: “Amasezerano twakoze twari twumvikanye ko tariki 31 Ukuboza 2019, umuntu wa nyuma wa M23 yagombaga kuva mu Rwanda asubira muri Congo. Twumvikanye ko abasirikare bazajya mu myitozo hanyuma basubizwa mu gisirikare noneho Guverinoma ya Congo yari yavuze ko igiye gushaka ubushobozi ikaza gutwara abantu gusa”.
“Ibindi byose twari twabyumvikanyeho, twe turategereje gusa. Ibyo twari twaranze ubwo Kabila yari ku butegetsi, twabyemeye kuri Tshisekedi, ni ukuvuga ko nta kibazo twe dufite n’ubu twiteguye gusubira mu gihugu cyacu”.
Miliyoni 2,4 z’Amadolari zigenewe gukemura ikibazo cy’aba M23 bari mu Rwanda.
Nyuma y’umwaka ibyo biganiro bibaye, muri Nzeri 2020 bivugwa ko itsinda ry’impuguke ririmo n’abashinzwe urwego rw’ubutasi muri RDC, ryongeye guhura kugira ngo ryige uburyo ikibazo cya M23 cyashyirwaho akadomo.
Iryo tsinda mbere ryari riyobowe na Delphin Kahimbi gusa yaje gupfa muri Gashyantare 2020. Abo bari kumwe bafatanyije, bakoze inyigo bemeza n’ingengo y’imari ikenewe kugira ngo amasezerano na M23 yubahizwe.
Icyo gihe amafaranga bagennye nk’ayabafasha gukemura ikibazo ni 2.496.110 $ ( asaga miliyari 2,5 Frw) ku bari mu Rwanda na 31.500$ (asaga miliyoni 35 Frw) ku barwanyi bahungiye muri Uganda.
Runiga mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko ari ubwa mbere abonye inyandiko ivuga kuri ayo mafaranga kuko mu byo baganiriye atarimo.
Ati: “Byashoboka ko byakozwe n’igihugu twebwe tudahari. Mu byo twavuze amafaranga ntabwo yarimo ariko bagombaga kugenda bagakora ingengo y’imari isabwa”.
Ku rundi ruhande, hari ibiganiro bikomeje muri RDC bigamije gushaka aho aba barwanyi bazatuzwa mu gihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo.
Ubwa mbere byavugwaga ko bazajyanwa i Katanga mu nkambi ya Mura gusa ntabwo biremezwa neza kugeza ubu.
Ikibazo kindi gihari kugeza ubu ni uko ku bahoze muri M23 baba muri Uganda bo hakiri ikibazo cy’uburyo bazacyurwa kuko bamwe bamaze no gusubira mu ishyamba.
Ibyo bitandukanye n’abo mu Rwanda kuko bo bacumbikiwe mu nkambi irindwa i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Abari mu Rwanda ni 682.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
https://youtu.be/wD1JUJTenqk
https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com