Ruhango-Muhanga: Umugabo watoraguwe mu cyuzi yapfuye yasigiye umugore we wa kabiri urwandiko ruriho ubutumwa bukomeye

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru ahagana saa munani zuzuye, nibwo mu cyuzi gihuza Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, n’uwa Shyogwe wo mu Karere ka Muhanga, hatowemo umurambo w’umugabo witwaga Bukuru David w’imyaka 50 y’amavuko.

Amakuru agezweho muri aka kanya ducyesha Umuseke ni uko uyu mugabo yavuye mu rugo yanditse agapapuro agasiga ku meza ashyiraho amazina umugore we azita umwana azabyara.

Umwe mu bo mu muryango wa Nyakwigendera yabwiye kiriya gitangazamakuru ko David yavuye mu rugo abwiye umugore we kuri telefone ko agiye i Muhanga hari umuntu umuhamagaye.

Ati: “Ku wa 16 Nyakanga 2021 umugore we yari yagiye mu mirima (bakodesheje / kwatisha), David asigara mu rugo maze aramutelefona amubwira ko agiye mu Karere ka Muhanga hari umuntu umuhamagaye yewe asiga imfunguzo mu baturanyi ku buryo umugore yaje agahita anazibona byoroshye.”

Uyu watanze amakuru akomeza avuga ko umugore yavuye mu mirima arafungura yinjira mu nzu abona ku meza mu ruganiriro (saloon) agapapuro kanditseho numero n’amazina y’abantu  batatu ashobora gukenera n’izina ry’umwana uzavuka azitwa (umugore we asigiwe inda y’imvutsi), maze ategereza umuntu araheba.

Bukeye yumva inkuru mbi ko umugabo we yasanzwe mu rugomero yapfuye.

Amakuru aturuka muri bamwe mu banyamuryango ba nyakwigendera David ni uko yari afite gahunda yo kugurisha ishyamba rye ryari mu Karere ka Muhanga yahoze atuye akahavanwa n’uko yari agurishije inzu yari ahafite akaza gucumbika (gukodesha) mu Mudugudu wa Nyagahama, mu Kagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Bikavugwa ko yaba yarishwe bitewe n’imitungo cyangwa yaravuye mu rugo agiye kwiyahura.

Nyakwigendera David Bukuru yagiye mu nzira zo kwiha Imana (Frere) abyigira mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aza kubivamo akora mu icapiro rya Kabgayi no mu ryo mu Mujyi wa Kigali.

Ubu ntacyo yakoraga, asize abana batatu n’umugore wa kabiri batigeze basezerana, uwa mbere basezeranye imbere y’amategeko yapfuye aguye mu Bubiligi, bivugwa ko umugore yajyanwe mu Bubiligi n’amakimbirane yahoraga mu rugo.

Biteganyijwe ko umurambo ugomba kuvanwa mu Bitaro bya Kinazi ukajyanwa mu Bitoro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

Nyuma David biteganyijwe ko azashyingurwa i Rubavu aho avuka.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yahaye Umuseke yavuze ko impamvu y’urupfu rwa David Bukuru itaramenyekana.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *