Rwanda: Hari ihohoterwa ryinshi ribera mu “bipangu” ritavugwa – HI

Umuryango Fédération Handicap International Rwanda ubinyujije mu mushinga wawo Humanity & Inclusion (HI) wagaragaje ko mu ngo z’abifashije (mu bipangu) habera ihohoterwa ryinshi ariko ntirivugwe.

Aha ni ho uhera uhamagarira buri wese kudahishira ihohoterwa; ubonye urikorerwa n’uwarikorewe ntibabiceceke kuko ari inzira yo kurirwanya.

Iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyagarutsweho uyu munsi ku wa 3 Ukuboza 2021, mu nama nyunguranabitekerezo ku birebana no kurwanya ihohoterwa, yateguwe na HI yahuje inzego zinyuranye n’abanyamakuru.

Hanamuritswe ubushakashatsi ku birebana n’uko ihohoterwa rihagaze ndetse n’ibyagezweho n’uyu mushinga mu cyiciro cyawo cya gatatu usoje.

HI ni umushinga wo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga by’umwihariko irikorerwa mu muryango ubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.

Umurungi Chantal umukozi w’Umushinga HI  wari uhagarariye Fédération Handicap International, yagize ati: “Hari abana bahohoterwa, hari abagore bahohoterwa, hari abagabo bahohoterwa mu muryango ariko iryo hohoterwa rikagirwa ibanga, twavuga rero nko mu ngo zifashije, iryo hohoterwa ntirivugwa ahari kubera icyubahiro cyabo, kubera imyanya y’imirimo bafite, ugasanga ni ihohoterwa ryaheze mu bipangu”.

Yakomeje agira ati: “Biriya bipangu bibuza abantu kurimenya, bibuza n’abo dukorana na bo mu muryango nyarwanda; Inshuti z’Umuryango, abashinzwe Umugoroba w’umuryango kubyinjiramo, ndetse n’abari muri ibyo bipangu bakaba batasohoka ngo bajye guterana n’abandi mu mugoroba w’umuryango”.

“Numva rero itangazamakuru ryadufasha kurushaho kubashishikariza no kubasobanurira ihohoterwa icyo ari cyo, ikiritera ingaruka zaryo, kugira ngo wa muntu wakurikiye ibinyura mu itangazamukuru ashobore gutinyuka kuvuga iryo hohoterwa”.

Umurungi yakomeje avuga ko iyo barimo gufasha abahuye n’ihohoterwa babona abantu bari mu cyiciro cyo hasi.

Ati: “…ariko twajya mu mibare y’imanza zaciwe kubera gatanya (divorce) ukabona ni nyinshi kandi ziri mu cyiciro cy’abantu bifashije. Abo duha ubufasha ni abantu badafite ubushobozi kandi bikanatanga umusaruro”.

Avuga ko hakwiye ubukangurambaga bubashishikariza nibura kugana serivisi zabateguriwe kugira ngo zibaherekeze muri urwo rugendo.

Kudahishira ihohoterwa ni na yo ntero y’uyu mwaka y’ ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwatangijwe mu Rwanda bwo kurwanya ihohoterwa, igira iti: “Wiceceka ihohoterwa”.

Umurungi Chantal yagize ati: “Iyo ntego iraduhamagarira kugira ngo buri muntu wese agire uruhare mu gutabariza umuntu urimo guhohoterwa”.

Ku bijyanye n’ibikorwa uyu mushinga wakoze mu kurwanya ihohoterwa ugaragaza ko wegereye abahuye n’ihohoterwa ubabumbira mu matsinda yo kwiteza imbere agashakirwa n’abaterankunga.

Abashyizwe mu matsinda kugeza ubu agera ku 190 ni 3954 bo mu turere uyu mushinga wakoreyemo twa Rutsiro (mu mirenge ya Busasa, Boneza, Gihango na Mushubati) na Gasabo (mu Murenge wa Kacyiru na Rusororo).

Umwe mu miryango yabanaga mu makimbirane, wo mu Karere ka Gasabo, aho  umugabo yahohoteraga  umugore we kubera ubusinzi, watanze ubuhamya ugaragaza uburyo wayasohotsemo binyuze muri iyi gahunda ya HI. Ubu witeje imbere, ufasha indi miryango kuva mu makimbirane.

Nk’uko bitangazwa n’uyu mushinga, ihohoterwa rigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu kuko mu bo wagiye wakira harimo abagaragazaga ibibazo by’ihungabana. Kubashyira mu matsinda bituma bahura n’abandi, bakaganira ku bibazo bahuye na byo bikabafasha kuruhuka no kumva batari bonyine.

HI ni umushinga wari ufite ibyiciro 3, watangiye muri 2011 ukaba usoje icyiciro cya 3 cyatangiye muri 2018.

Src: Imvaho Nshya

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *